Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

I Buruseli: Abaganga bavuze ko ibibazo basanganye Basabose byamuteye ingaruka ku mikorere y’ubwonko

N’ubwo yaje kugera mu rukiko, Pierre Basabose w’imyaka 76, nta kindi arashobora gutangarizamo nk’uko abaganga bakurikiranye iby’uburwayi bwe, muri raporo berekanye, basobanuye ko afite ikibazo gikomeye mu bwonko, ku buryo atabasha kumva neza cyangwa gutanga ibitekerezo biri ku murongo.

Ni kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, ubwo mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) i Buruseli humvwaga itsinda ry’abaganga bashinzwe gukurikirana uburwayi bwa Pierre Basabose, mu ntangiro z’uru rubanza aregwamo hamwe na Séraphin Twahirwa muri dossier yiswe ‘Rwanda 8’.

Hari nyuma y’uko ubushinjacyaha bwasabye ko hakorwa ibizamini ku buzima bwa Pierre Basabose, ngo hemezwe niba uburwayi bwo mu mutwe abamwunganira babwiye urukiko, koko yaba abufite; iri tsinda ry’abaganga batatu (3) rikaba ryabwiye urukiko ko mu isuzuma buri wese yakoze, basanze afite ibibazo byo mu mutwe byanagize ingaruka ku bwonko (démence d’origine vasculaire), ku buryo adashobora kwibuka.

Aba baganga uko ari 3, bakoze ibizamini, buri wese ukwe mu bihe bitandukanye, ariko bose bagiye bahuriza ku bisubizo bimwe.

Pierre Basabose kandi ngo ibyo bimutera kutagira ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa n’ibitekerezo bye, nk’uko aba baganga babihurijeho mu isuzuma bakoze, aho banamusanganye diyabete yageze ku rwego rukaze.

I bumoso, umugabo wirabura wambaye ikoti rirerire ry’umukara ni we Pierre Basabose

Ubwenge bwa Basabose bwarahungabanye ku buryo agenda atakaza ubushobozi bwo kuba we ubwe, kuko mu bizamini aba baganga bamukoreye mu mwaka wa 2021 bavuze ko n’ubu (mu 2023) akigaragaza ibimenyetso bamusanganye.

Perezida w’urukiko, Elisabeth de Saedeleer, yabajije aba baganga niba Basabose atashobora gusubiza ibyo abazwa, bamusubije ko nta bushobozi afite bwo gusubiza neza, kuko gusubiza ngo bisaba ko ubwonko buba bwumvise ikibazo bukagisesengura; Kuri Basabose rero, ngo ububasha bwo kumva no gusesengura ibyo abwiwe ntabwo agifite.

Me Jean Flamme, umwunganizi wa Pierre Basabose mu mategeko, yabwiye urukiko ko ubuzima bw’uwo yunganira bwangiritse, nk’uko bigaragazwa na raporo z’abaganga, ndetse atagishobora kumva neza ibyo abwirwa no gusubiza.

Yagize ati “Ngira ngo mwabonye ko iyo muvuze, nanjye mpindukira nkajya kumubaza, kugira ngo numve niba yumva neza, ariko mwabonye ko bigoye. Ni ah’urukiko rero, kumenya niba rwakomeza kumuburanisha.”

Pierre Basabose ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside, iby’intambara ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu; akekwaho no kuba yarateye inkunga ibikorwa by’icengezamatwara rya Jenoside, nk’uko yari umwe mu banyamigabane ba RTLM; ndetse agashinjwa gutanga intwaro ku Nterahamwe zo mu Gatenga na Gikondo, no kubashishikariza kwica Abatutsi.

Basabose yatawe muri yombi ku itariki 30 Nzeli 2020, afatiwe mu Ntara ya Hainaut ho mu Bubiligi. Abazwa umwirondoro we mu rukiko, yavuze ko afite imyaka 75 kandi ko yari umucuruzi.

Urubanza rwatangiye adahari

Mu rubanza rwatangiye ku wa 09 Ukwakira 2023, Pierre Basabose ntiyabonetse mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) i Buruseli, mu gihe cy’ukwezi kose (kugeza ku wa 09 Ugushyingo 2023), kubera impamvu z’uburwayi; aho ubwunganizi bwe bwabwiye inteko iburanisha ko yari ari kwitabwaho n’abaganga.

Uyu mugabo aregwa hamwe na Séraphin Twahirwa wabaye umuyobozi w’interahamwe mu bice by’umujyi wa Kigali, bombi bagashinjwa (muri dosiye yiswe ‘Rwanda 8’) ibyaha by’intambara, hashingiwe ku ruhare bagize mu bwicanyi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu birimo no gufata abagore ku ngufu bishinjwa Twahirwa.

Umunyamategeko wunganira Basabose, Me Jean Flamme we yasabye ko bagombye kureka kumuburanisha kuko ubwo butabera ngo bwaba butari ‘équitable’ ni ukuvuga ko bwaba butuzuye.

Pierre Basabose ukigaragaza uburwayi, abaganga bamukurikiranye bavuga ko diyabete afite yageze ku rwego rukomeye, ari yo yagiye igira uruhare mu kwangiza ubwonko bwe, ngo bitewe n’uko hari igihe amaraso adatembera neza mu mubiri, bigatuma ayakageze ku bwonko aba macye, bityo bukagenda bwangirika.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.