Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

I Buruseli: Nkunduwimye Emmanuel ukurikiranweho uruhare muri jenoside yatangiye kuburanishwa

 Kuri uyu wa mbere, tariki ya 08 Mata 2024 mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, ni bwo Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel, uzwi nka ‘Bomboko’ yatangiye kuburanishwa, akurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu gace yari afitemo igaraje (AMGAR) mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo ufite imyaka 65, yafashwe muri kwezi kwa 3, 2011 hamaze kurangizwa iperereza ryamukozweho kuva mu 2007.

Mu rubanza, Nkunduwimye Emmanuel yatangiye ahakana ibyo aregwa ndetse agaragaza impungenge ku mutekano w’abatangabuhamya be, avuga ku mpamvu z’abahunze u Rwanda.

Nkunduwimye Emmanuel ashinjwa kuba yari mu bagize umutwe w’Interahamwe, nk’uko ngo yari inshuti y’akadasohoka ya Rutaganda George, wari visi perezida w’uyu mutwe wagaragaye mu bikorwa byo kwica Abatutsi hirya no hino mu Rwanda.

Mu gusobanura ibyaha Nkunduwimye ashinjwa, umushinjacyaha Arnaurd de Tremau yafashe umwanya, asobanurira urukiko ku ruhare rw’uyu mugabo mw’iyicwa ry’Abatutsi bahungiraga ku igaraje rye (AMGAR), akaba ngo yarabifatanyaga na Rutaganda, nk’uko bahaga Interahamwe ibikoresho byo kwicisha Abatutsi.

Umushinjacyaha kandi yavuze ku ruhare rwa Nkunduwimye Emmanuel, mu gutoteza Abatutsi kuri za bariyeri, kubica no gufata abagore ku ngufu.

Ku munsi wa mbere w’urubanza, mu rukiko hagaragaye gusa inyangamugayo, abacamanza 3, abunganizi ba Nkunduwimye mu mategeko n’abunganira abaregera indishyi: Me Andre Martin Karongozi na Me Deswaef; bose bagaragazaga ko ubwitabire bwari bucye.

Nkunduwimye Emmanuel, mu rukiko (ifoto ya internet)

Nkunduwimye Emmanuel we yaje mu rukiko ari kumwe n’abo mu muryango we 2, aho yahawe umwanya agatangira ahakana ibyaha aregwa, ndetse avuga ko ategereje ubutabera muri uru rubanza n’ubwo atizeye umutekano w’abatangabuhamya kuko ngo barimo abamaze guhungira mu mahanga; aha yaboneyeho gusaba ko abahunze u Rwanda bazahabwa uburenganzira, na bo bagatanga ubuhamya ndetse yabyemerewe.

Ni urubanza ruzamara igihe cy’ukwezi kose, hakaba hateganyijwe ko hazumvwa abatangabuhamya bari hagati ya 90-100, barimo abazaba bamushinja n’abamushinjura.

Mu buzima busanzwe Nkunduwimye akora akazi ko gutwara abantu na taxi voiture, akaba yatangiye kuburanishwa adafunze kuko agitaha mu muryango we barikumwe aho atuye mu Bubiligi.

Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel rwatangiye none mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, ruteganyijwe kuzamara ukwezi 1, rukazumvwamo abatangabuhamya bakabakaba 100; bazaba barimo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abafitanye isano n’afashwe ku ngufu ndetse hakazumvwa n’inzobere ku mateka y’u Rwanda.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.