Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubutabera

I Buruseli: Nkunduwimye Emmanuel yahanishijwe gufungwa imyaka 25

Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, kuri uyu wa 10 Kamena 2024, rwakatiye Nkunduwimye Emmanuel igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo kumuhamya ibyaha yaburanishwagaho, birimo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iby’intambara no gufata ku ngufu.

Ni mu rubanza rwari rumaze amezi 2 arengaho iminsi micye, nk’uko rwatangiye mu kwezi kwa Mata uyu mwaka (wa 2024).

Nkunduwimye Emmanuel (Bomboko) wamenyekanye kw’izina rya ‘Bomboko’, yahamijwe ibyo byaha nyuma y’ubusesenguzi bw’inteko iburanisha, igizwe n’inyangamugayo ndetse n’abacamanza.

Kuva yatangira kwitaba urukiko, Bomboko yakunze kumvikana yiregura k’ubyo aregwa, aho yigaragazaga nk’umuntu mwiza wafashaga bose; ari na byo yaheragaho avuga ko nta cyari kumutera kwanga no kwica Abatutsi.

Nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25, yasabwe kugira icyo avuga ku migendekere y’uru rubanza, yongera kuvuga ko ari umwere; ndetse ko yarokoye Abatutsi benshi nk’uko na we ngo yakomokaga kuri nyina wahigwaga (umututsikazi) na se wari mu bwoko bw’abahutu.

Bomboko ubu ufite imyaka 65, yari anafite ubwenegihugu bw’Ububiligi, aho yari asanzwe atuye anakorera umurimo wo gutwara abagenzi; Yaburanaga ataha iwe, aza gutabwa muri yombi guhera ku itariki ya 06 Kamena 2024 akimara guhamywa ibyaha, igihe yari ategereje gukatirwa imyaka y’igifungo.

Ibyaha Bomboko yaburanishwagaho, yabikoreye mu mugi wa Kigali, by’umwihariko mu yahoze ari Segiteri Cyahafi, aho we n’abandi bahuriraga mu mutwe w’Interahamwe bari bafite ijambo, cyane ahari igaraje rye ryitwaga AMGAR.

Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel, rwatangiye ku wa 08 Mata 2024 mu rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises de Bruxelles) mu Bubiligi, inyangamugayo zatoranyijwe zumva abatangabuhamya batandukanye: abashinjaga n’abashinjuraga; mu gihe cyagenwe umwiherero wasuzumanye ubushishozi ibyahatangarijwe byose, Bomboko amaze guhamywa ibyaha yahanishijwe gufungwa imyaka 25.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities