Iki kigo giherereye i Gahini mu karere ka Kayonza, cyubatswe n’umuryango ufasha abafite ubumuga, Christian Blind Mission (CBM), ku bufatanye n’itorero ry’Abangilikani, Diyosezi ya Gahini n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD).
Umuyobozi wa CBM mu Rwanda, Mukantagwera Eugénie, yavuze ko Ikigo kizakora insimburangingo n’inyunganirangiro, kikanafasha abafite ubumuga, cyuzuye gitwaye miliyari imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda, utabariyemo ibikoresho bizagishyirwamo.
Yavuze ko cyubatswe mu gihe cy’imyaka ibiri, mu mushinga mugari wa miliyari eshatu ugamije gufasha abafite ubumuga, ukazamara imyaka itanu.
Mukantagwera yavuze ko kigizwe n’inyubako ikenda zizajya zitangirwamo serivisi zitandukanye. Gifite ahakorerwa insimburangingo n’inyunganirangingo, ahakorerwa ubugororangingo, ahakirirwa abivuza bataha n’ibitaro, inyubako y’ubuyobozi n’ibindi.
Ati “Hari gushyirwamo ibikoresho nk’ibyo kubaga, ibyo gukora insimburangingo n’inyunganirangingo, iz’ubugororangingo. Byose byarateganyijwe kandi ibyinshi byamaze kugeramo.”
Gifite ubushobozi bwo gukora ubwoko burenga 300 bw’inyunganirangingo n’insimburangingo.
Kizaha ubufasha abafite ubumuga butandukanye burimo kwigisha, kuvura abafite ubumuga bivuza bacumbikiwe bagera 46 barimo abagabo 23 n’abagore 23.
Umuyobozi wa Diyosezi ya Gahini mu itorero Angilikani, Musenyeri Alexis Birindabagabo, yakomeje agira ati “Ariko abo ni abazivuza bagumamo, hari n’abandi bazivuza bataha.”
Yavuze ko bateganya no kuzubaka amacumbi y’abana bafite ubumuga biga, kugira ngo insimburangingo n’inyunganirangingo zibarenze bahite bakorerwa izindi bitagoranye.
Inyunganirangingo ihendutse ikorerwa mu kigo cya Gahini igura amafaranga ibihumbi bine (4000Frw) mu gihe insimburangingo igura menshi agera kuri miliyoni indwi z’amafaranga y’u Rwanda (7,000,000Frw).
Umuyobozi w’ishami ryo kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga muri NCPD, Tuyizere Oswald, yavuze ko uretse ikibazo cy’ubushobozi, ngo ntizihenze ugereranyije n’uburyo zibafasha kwiteza imbere no guteza imbere igihugu.
Ati “Ntabwo ushobora kugera ku iterambere rirambye ukigendera ku kibando…Nk’uko abanyarwanda bakomeje gutera imbere, ntitwifuza kubona abafite ubumuga basigara inyuma. Turifuza kubona abafite ubumuga bavurirwa ahantu heza, bavurwa n’ababyize muri Kaminuza.”
Mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga barenga ibihumbi 446 hatabariwemo abari munsi y’imyaka itanu.
Rwanyange Rene Anthere
Panorama
