I Kigali hateraniye Inama y’Ihuriro ry’Ubuhinzi n’Ibiribwa (Africa Food System Forum) yitezwe kuganirwamo zimwe mu ngingo zireba uru rwego zirimo kurebera hamwe uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ku mugabane wa Afurika.
Ni inama yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki tariki 2 Nzeri ikazageza tariki ya 6 Nzeri 2024. Yitezweho kwakira abarenga 4200 babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo izifite aho zihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imari ndetse n’imiryango nterankunga ifasha za Leta mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.
Mu kiganiro na RBA, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse ashimangira ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kwiga ku buryo bwateza imbere uru rwego, ariko bikazajyana no gusangiza abayitabiriye bimwe mu byo u Rwanda rwagezeho muri uru rwego.
Agira ati “Imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ubushobozi buke bukigaragara mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ni zimwe mu mbogamizi zigaragazwa nk’izihangayikishije Umugabane wa Afurika, mu rugamba rwo kwihaza mu mirire ndetse no kubaka ubudahangarwa bw’uruhererekane rw’ibiribwa (Food System).
Muri icyo kiganiro, Dr. Agnes Kalibata, Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu buhinzi (AGRA), agaragaza ko izo ngingo ziri mu z’ingenzi zizaganirwaho muri iyi nama, by’umwihariko hagamijwe gushaka umuti urambye w’ibyo bibazo.
Dr. Agnes Kalibata kandi ahamya ko n’urubyiruko rukwiye kuba ku ruhembe rw’izo mpinduka zikenewe mu ruhererekane rw’ibiribwa ku Mugabane wa Afurika, harebwa ku iterambere ryabyo, bikanajyana ahanini no guhanga udushya n’ikoranabuhanga.
Dr. Musafiri Ildephonse akomeza agaragaza ko usibye kuba iyi nama yiga kuri gahunda zo kwihaza mu biribwa ku Mugabane wa Afurika, ari n’umwanya wo kumurikira abaterankungu ndetse n’imiryango mpuzamahanga imwe mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yo mu Rwanda.
Usibye abashakashatsi mu buhinzi n’ubworozi ndetse na ba rwiyemezamirimo muri uru rwego, iyi nama izitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Guverinoma, abavuga rikumvikana n’abahoze ari abakuru b’ibihugu.
Panorama