Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibanga ryo kugira ubuzima bwiza (Igice cya gatatu)

Ubusanzwe nta muntu ujya wifuza kurwara. Ni yo umuntu agize ingorane akarwara, atanga amafaranga menshi akivuza. Indwara irakuzahaza, ikakubuza kujya ku ishuri cyangwa ku kazi cyangwa se igatuma udahahira urugo rwawe. Hari n’igihe urwara ugakenera ukwitaho cyangwa se ugatanga utwawe twose ugura imiti.

Burya “kwirinda biruta kwivuza.” Icyakora, hari indwara umuntu adashobora kwirinda. Nubwo bimeze bityo ariko, hari ibintu wakora ntuzahazwe n’indwara cyangwa ukazirinda burundu.

Hari ibintu bitanu byadufasha kugira ubuzima bwiza birimo Kugira isuku, Gukoresha amazi meza, Kurya indyo yuzuye, Gukora siporo no Kuryama igihe gihagije. Izi nama tuzagenda tuzibagezaho mu bihe bitandukanye, igice ku kindi nk’uko tubikesha urubuga jw.org.

Mu bice byatambutse twabagejejeho ibirebana no kugira isuku ndetse no gukoresha amazi meza. Turarebera hamwe igice cya gatatu mu byadufasha kugira ubuzima bwiza.

3. Kurya indyo yuzuye

Ntushobora kugira ubuzima bwiza utarya neza. Kurya neza ni ukurya indyo yuzuye, ni ukuvuga ikungahaye ku ntungamubiri.

Jya urya umunyu, ibiribwa birimo ibinure n’isukari biri mu rugero kandi wirinde kugwa ivutu. Ifunguro ryawe ntirikaburemo imbuto n’imboga kandi ntugahorere indyo imwe.

Mu gihe ugiye kugura imigati, ibituruka ku binyampeke, makaroni cyangwa umuceri, jya ubanza usome ibibigize byanditse ku kintu  bipfunyitsemo, kugira ngo umenye niba byaratunganyijwe mu buryo bw’umwimerere.

Ibiribwa nk’ibyo biba bikungahaye ku ntungamubiri kurusha ibyatungayirijwe mu nganda. Kugira ngo umubiri wawe ubone poroteyine, ujye urya inyama nke kandi zidafite ibinure byinshi, urye n’izikomoka ku biguruka.

Mu gihe bigushobokera, ujye urya amafi incuro nibura ebyiri mu cyumweru. Nanone mu bihugu bimwe na bimwe hashobora kuboneka imboga zikungahaye kuri poroteyine.

Kurya ibintu birimo isukari nyinshi n’amavuta menshi bishobora gutuma ugira umubyiho ukabije. Kugira ngo ubyirinde, ujye unywa amazi aho kunywa ibinyobwa biryohera.

Mu gihe urangije kurya, jya urenzaho imbuto aho kurenzaho ibirimo isukari nyinshi cyane. Gabanya ibyokurya birimo amavuta urugero nka za sosiso, inyama, za keke, amavuta y’inka, foromaje na biswi.

Aho gutekesha amavuta yongera ibinure byinshi mu mubiri, jya utekesha amavuta atuma urushaho kugira ubuzima bwiza.

Umunyu w’igisoryo na wo ushobora gutuma umuvuduko w’amaraso uzamuka, bikaba byagutera uburwayi.

Niba ufite icyo kibazo, ujye usuzuma amabwiriza aba yanditse ku bintu bapfunyikamo kugira ngo utarya umunyu mwinshi.

Aho gukoresha umunyu, jya ukoresha izindi ndyoshyandyo cyangwa ibindi birungo.

Ni iby’ingenzi kumenya uko ibyo ugomba kurya biba bingana n’ubwoko bwabyo. Bityo rero, mu gihe wumva uhaze ujye urekera aho.

Nanone jya uzirikana ko hari ibyokurya bishobora kwangiza ubuzima. Ibyokurya bidateguye neza kandi ntibibikwe neza, bishobora kwangiza ubuzima. B

uri mwaka umuturage umwe kuri batandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika apfa azize indwara ziterwa n’ibyo kurya byangiza ubuzima.

Yego hari benshi bakira bitabazahaje, ariko hari n’abicwa na byo.

None se wakora iki ngo wirinde ako kaga?

  • Mbere yo guteka imboga zivuye ahantu hari ifumbire yo mu musarani, jya ubanza uzironge neza.
  • Mbere yo gutegura ibyokurya jya ukaraba intoki, usukure ikintu ukatiraho imboga cyangwa inyama, ibikoresho byose uri bukoreshe n’aho ubitegurira, uhasukure ukoresheje amazi ashyushye n’isabune.
  • Kugira ngo wirinde indwara, ntugashyire ibiryo ku isahani cyangwa ku kindi kintu cyagiyeho amagi mabisi, inyama mbisi cyangwa amafi utaragisukura.
  • Ujye uteka ibyokurya bishye neza hanyuma ibishobora kwangirika byose uhite ubibika muri firigo mu gihe utifuza guhita ubirya.
  • Niba ufite ibiribwa bishobora kwangirika ujye ubibika neza bitarangirika.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities