Impamvu: Gutabaza
Nyakubahwa Perezida,
Mbere ya byose ndabanza kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2019 tugiye gutangira, uzababere uw’ amahoro n’iterambere nk’uko mukunze kubyigisha.
Iyi ni inshuro ya kabiri mfashe ikaramu yanjye mbandikira. Ubwa mbere mbandikira birashoboka ko mutabonye urwandiko rwanjye kuko nzi neza ko mwita cyane kugukemura ibibazo by’abaturage iyo bagize amahirwe yo kubibagezaho. Icyo gihe cyari ikibazo bwite!
Ubu ho noneho niyemeje kandi mpisemo ubu buryo bwo gukoresha ibaruwa ifunguye ngira ngo mbatabaze Nyakubahwa kuko nzi kandi nizeye ko mubifitiye ububasha n’ubushobozi.
Ndabatabaza nk’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe na Perezida w’igihugu kinyamuryango cya EAC, ECCAS na CEPGL kugira ngo mugire uruhare mu gukumira amaraso ashobora kumeneka y’inzirakarengane muri DRC muri iki gihe hategura amatora y’umukuru w’igihugu n’ abagize inteko ishingamategeko.
Nyakubahwa, bigaragarira buri wese aho ibintu biriho bigana kandi hatari heza. Ibimenyetso birerekana ko imyitegurire y’aya matora irimo ibibazo bikomeye ashobora kuvukamo imvururu zakwambura ubuzima abaturage.
Ntaho byabaye aho abaturage b’igice kimwe batora abandi bakamburwa uburenganzira bwo gutora. Nafashe ikaramu yanjye ntagamije kwinjira muri politiki ya Congo kuko ari igihugu gifite ubusugire bwacyo bityo nkaba ntabuvogera.
Gusa, byanteye kwibuka mu 1990-1994, ndetse na mbere yaho ubwo hari ibimenyetso byerekanaga ko ubwicanyi bwategurwaga mu Rwanda kugeza genocide ibaye isi yose, amahanga yose n’imiryangompuzamahanga birebera ntibashe gukumira no kuyihagarika.
Nyakubahwa “imvugo niyo ngiro” niko mukunze kuvuga, mwerekana ko ibyabaye mu Rwanda bitakagombye kuba ahandi. Mu bubasha mufite Nyakubahwa birashoboka ko mwagirira neza DRC, Akarere dutuyemo, Afurika muri rusange ndetse n’isi yose.
Byashoboka kandi ko muramutse mutumije inama yihutirwa ya AU cyangwa iza SADC na ECCAS kugira ngo higwe byihutirwa uko DRC yafashwa mu kukwikura mu bibazo irimo no kurengera abaturage kugira ngo muri icyo gihugu haboneke amahoro n’ituze kuko inzu y umuturanyi ifashwe n’inkongi y’umururiro wihutira kumufasha kuyizimya ngo hato iyawe idafatwa.
Congo iramutse ihiye ntibyabura kutugiraho ingaruka nk’uko twagiye tubibona mu myaka yashize ubwo impunzi z’abanyekongo zazaga mu Rwanda zihunga umutekano muke n’intambara. Kubera uko amahanga yatereranye u Rwanda, ntibikwiriye ko byasubira ku gihugu runaka. Birakenewe rero gufata ingamba zihuse kandi zihutirwa zarengera ubuzima bw’abaturage bushobora kujya mu kaga.
Nihagira igikorwa bizabera ishema mwebwe ubwanyu, DRC, Afurika ndetse n’isi muri rusange. Bitabaye ibyo haba habaye gutsindwa kandi ndabizi gutsindwa si ibintu bibaranga. Ibi mbibandikiye nk’impirimbanyi iharanira amahoro, umuturage w’umunyarwanda unafite ubwenegihugu bwa Congo ubabazwa n’ibitambamira amahoro.
Mu byumweru bike biri imbere muraba musoje manda yanyu yo kuyobora AU; mwageze kuri byinshi reka n’ icyo gutabara abaturage muzagishyire muri raporo y’ ibyagezweho muzatanga mu nama izabahuza na bagenzi banyu.
Nsoza ndabashimiye Nyakubahwa Perezida kandi nizeye ko muzumva ugutabaza kwanjye bityo hakagira igikorwa.
Imana ibibafashemo kandi murakoze murakarama.
Munyakayanza Samuel
Source: Bwiza.com
