Bwana Mukuralinda Alain,
Bwana Nsengiyumva François,
Nkurikije ibaruwa ifunguye nandikiye abahanzi bose b’abanyarwanda mu gihe gishize mbabaza nti «indangamuziki cyangwa indangamuntu y’umuziki nyarwanda iyo uhuye n’iyindi ni iyihe?»
Nkurikije ubushakashatsi nkora ku bijyanye n’umuco hamwe n’iterambere ry’imibereho y’abantu n’ibindi;
Maze gusuzuma, kureba no kumva inshuro nyinshi ndetse no kureba agace k’indirimbo yanyu Bwana Mukuralinda Alain aho mwafashije umuhanzi Nsengiyumva François gutunganya no gushyira hanze cyane cyane iyo igeze aho muyibona;
Nejejwe no gusanga bishimishije kubonamo ko hari ikizere ko kuri ubwo bwoko bw’injyana n’imibyinire harimo intangiro nziza y’umukono wanyu cyane cyane ku mibyinire ya kinyarwanda, ikaba yanashobora kuba yaba kimwe mu byerekezo by’indangamuziki nyarwanda ifite umuzi mu muco nyarwanda, igihe iramutse icukumbuwe kurushaho igatezwa imbere.
Ni intangiro kuko nahisemo agace gato kandi ntabwo nzi aho muzagenda muganisha ubuhanzi bwanyu kubireba injyana n’imibyinire. Ariko ikigaragara cyo n’uko hariya harimo imibyinire mishya kandi yaba umwihariko umeze nk’ivomo iramutse icukumbuwe igatezwa imbere.
Iyi ni n’intambwe nziza mu kerekezo igihugu cyacu kirimo aho byinshi mu biranga igihugu cyacu mu rwego rw’ubuzima bikomeje kwiyubaka haba mu muco n’ururimi, iterambere ry’imibereho y’abaturage, ikoranabuhanga n’ibindi.
Bruxelles, ku wa 12/06/2019
RUTAYISIRE Boniface
Tel : +32 466 45 77 04 (tele and watsapp)
Ubarizwa muri Diaspora Belgique