Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitekerezo

Ibibazo 6 RGB ikwiye gufashamo ADEPR mu mwiherero w’iminsi itanu

Mu myaka ibiri hafi n’igice ishize, Itorero ADEPR ryahinduye imiterere n’imiyoborere byaryo ku buryo butigeze bubaho mu mateka yaryo mu myaka 83 rimaze rivutse.

Hari ku Gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2020, ubwo Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere -RGB rwakuragaho inzego zose zari zigize itorero ADEPR, rutangaza ko rwashingiye ku busesenguzi rwakoze; rugasanga amategeko n’imicungire y’umutungo n’abakozi bitanoze, ku buryo bidatanga igisubizo kirambye ku bibazo byari birimazemo iminsi.

RGB yashyizeho Komite y’inzibacyuho mu gihe cy’umwaka, ariko nyuma ikomeza no kuyobora itorero ADEPR muri manda y’imyaka itandatu Umuyobozi mukuru wa ADEPR aba Pasiteri Isaie Ndayizeye yitwa Umushumba mukuru, inshingano afatanya no kuba umuvugizi waryo urihagararira no mu mategeko.

Hari byinshi bitavuzweho rumwe n’abayoboke b’iri torero, cyane cyane abari basanzwe mu miyoborere yabanjirije iya Isaie Ndayizeye. Muri byo twavugamo:

Gushyirirwaho abayobozi b’itorero ADEPR n’urwego rwa nka RGB, abayoboke batabigizemo uruhare, ibintu bitigeze binezeza abayoboke na gato;

Kubeshya ko habayeho amatora kandi bigaragara ko habayeho gufatiraho nyuma y’inzibacyuho;

Havuzwe ko kandi muri ADEPR nta bantu bize barimo ko ariyo mpamvu Isaie Ndayizeye ariwe wize amashuri menshi kuruta abandi, mu gihe nyamara muri ADEPR habarizwamo  abadogiteri bagera kuri 6 b’abapasitori harimo n’umwe uri uri kuri reception ye.

Kuri uyu wa 13-17 Werurwe 2023 muri Lapalisse Hotel i Nyamata mu karere ka Bugesera, hateganyijwe umwiherero w’abayobozi b’itorero ADEPR n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, aho bazarebera hamwe urugendo rw’amavugurura n’icyavuyemo.

Ibikwiriye kuganirwaho  muri uyu mwiherero wa RGB na ADEPR

1. Ese baba bazareba ku ngaruka zabaye ku bashumba n’imiryango yabo? Hakozwe iki ku byerekeranye n’imibereho yabo dore ko bamaze imyaka myinshi baritangiye itorero bakareka ibindi byose itororo naryo rikemera kubamenya?

2. RGB mu gushaka igisubizo kirambye, irebye amabaruwa imaze kwakira n’ibirego biri mu nkiko ndetse n’inzandiko z’intabaza mu zindi nzego z’igihugu, igisubizo yaba yarakibonye nyuma yo gushyiraho komite iyobowe na Isaie Ndayizeye? Cyangwa ni uguhomahoma?

3. Ni iki kizakurikiraho nyuma y’umwuka mubi uvugwa mu bashumba bagize itorero ADEPR, aho bamwe babujijwe kuvugira mu ruhamwe (mu iteraniro) nk’abafite imiziro bazira ko bahoze mu buyobozi bwo hambere nk’icyaha cyabahamye ariko kitajya ahagaragara?

4. Imanza ADEPR itsindwa zikwiriye kujya zibazwa nde hagati y’ubuyobozi bwa ADEPR cyangwa Umukuru wa RGB ku bwo gufata ibyemezo bititondewe bigakururira imanza n’ibihombo ku mutungo w’abakirisitu, ubu babarirwa hafi miliyoni eshatu baba batabigizemo uruhare?

5. Uyu mwiherero uzamara iminsi itanu uzarebe ko amasoko n’itangwa ry’akazi biboneye, kuko bizwi neza ko urwishe ya nka rukiyirimo; aho amakosa yakozwe mu buyobozi bukuru (Excutive Director) benshi bemeza ko aruta ayakorwaga n’abo RGB yavugaga ko badacunga neza imiyoborere ya ADEPR?

6. Umutungo ukomeje gutikirira muri Dove Hotel harimo imodoka n’ibikoresho byahoze ari iby’itorero ry’akarere n’ururembo bimaze kuborera mu kigo mu myaka hafi itatu ishize, uzabazwa nde mu gihe biba byaravunnye abayoboke abayobozi bigaramiye?

Uyu mwiherero wagombye uwo kuvuguta umuti urambye w’ibibazo byugarije Itorero ADEPR, abakristo bongere bibone mu gakiza kandi buzure Umwuka wera, ikirunga gihora gisuma kuruka gituze. Abayoboye ADEPR bajye bazirikana ko abakristo b’iri torero na bo ari abanyarwanda bakeneye ituze n’amahoro bya Yesu Kristo.

James Mugenzi

Umusomyi wa Panorama.rw

6 Comments

6 Comments

  1. KaRIGIRWA

    March 11, 2023 at 08:50

    adeper yariraburije kweli, ese ni shyaka rya politike?

  2. Olga KaNIMBA

    March 11, 2023 at 08:51

    ADEPER ni abacureuzi icyo ntacyo cyari gitwaye ni uko bazanamo na politike y’ ivanguramoko

  3. MANZI

    March 11, 2023 at 08:54

    baracuruza ndetse bakanteranya ubundi bakabeshya abantu ngo ni umukawera ubatumye

  4. Immaculee

    March 16, 2023 at 14:52

    DOVE Hotel ya ADEPR niho ruzingiye pe!ntabwo bagira ibanga ariko ni uwashaka gucuruza ntabwo yagakwiriye kwihisha mu bikorwa ngo byitirirwe Nyagasani kuko ntacyo abuze.mujye muhaza imidigi yanyu mureke kubeshyera Imana kuko Pawulo intumwa ntiyigeze asaba icyacumi cyangwa amaturo ahubwo yajyaga ku nyanja akaboha amahema bityo bakamwishyura kugira ngo abone icyo arya naho mwebwe ntimutinya gusahura.

  5. Immaculee

    March 16, 2023 at 14:55

    Pawulo ntiyasabaga 1/10 ARIKO ABA APOTRES DUFITE BAKWICA IYO UTAZANYE 9/10 NTABWO MUJYA IMBIZI, UWITEKA AZARAKARA CYANE NTIMUMENYA IMFUBYI N’ ABAPFAKAZI YOUR ISSUE NI UKUZUZA IBIFU BYANYU

  6. Anitha Kivuye

    March 16, 2023 at 14:56

    ADEPR ni sosiyete y’ ubucuruzi yagutse ahubwo mwerure kwinjira bisaba imigabane ingana ite?

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.