Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibibazo bya Congo bikwiye kubakira ku gushaka amahoro n’umutekano aho gusabira u Rwanda ibihano

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yabwiye Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro n’Umutekano, ko amahoro y’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, adakwiye gushakirwa mu gusabira u Rwanda ibihano, ahubwo hakwiye kubakira ku gushaka ibisubizo birambye, bikemura umuzi w’ibibazo.

Nk’uko tubikesha RBA, mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano, Ambasaderi Ernest Rwamucyo, yagarutse kuri imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama ihuriweho y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) agaragaza ko ikwiye kubakirwaho mu gushaka amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, nubwo Leta ya Kongo yo ihitamo gushishikarira kujya gusabira u Rwanda ibihano aho kubakira ku bisubizo Nyafurika.

Yagize ati “Icyakora, tugomba kunenga ibikorwa by’abo barimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo idindiza izi ngufu zigamije gushaka amahoro n’umutekano, ijya gushakira mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi aho gushyira hamwe n’abayobozi ba Afurika ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda z’Akarere.’’

Yavuze ko uretse umwihariko w’ibiganiro biherutse kuba, DRC yitabiraga ibiganiro binyuze mu buryo bw’iyakure cyangwa se ntinagaragare mu nama z’ingenzi zo gushakira umuti ibibazo byayo.

Akomeza agira ati “Mu gihe abakuru b’ibihugu byo ku mugabane bahuriraga mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe kugira ngo bashakire ibisubizo ikibazo cy’umutekano cyo mu Burasirazuba bwa Kongo, Perezida Tshisekedi yari mu nama y’umutekano i Munich, akomeza gusabira u Rwanda ibihano, aho kujya mu biganiro bitaziguye. Abakuru b’ibihugu bari i Addis Abeba, bagerageza gushaka ibisubizo mu gihe ufite inyungu nyinshi muri ibi biganiro atari ahari.’’

Amb. Rwamucyo anagaragaza ko igisubizo cy’iki kibazo kidakwiye gushakirwa mu bihano bihabwa igihugu kimwe cyangwa ikindi. Agira ati “Ibihano bibaye ari ibisubizo cyangwa ingamba zikemura iki kibazo cy’Akarere, u Rwanda rwaba urwa mbere rubishyigikira. Ariko amateka yabigaragaje ukundi; cyane ko ibi ahubwo bikongeza amacakubiri, bigasubiza inyuma umuhate w’akarere mu gushaka amahoro.’’

Mu gihe cyose aho Leta ya Kongo ihawe umwanya wo kuvuga ntiyemera iby’ubufatanye bwayo n’imitwe y’itwaje intwaro irimo uw’Iterabwoba wa FDLR, Wazalendo ndetse n’abacanshuro b’Abanyaburayi kandi nyamara ibimenyetso bitandukanye bibishimangira.

Aha ni ho Ambasaderi w’u Burusiya mu Muryango w’Abibumbye, Vassily Nebenzia, agaragaza ko ari intege nke ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse na Loni ubwayo, bakomeza kwirengagiza ukuri kw’ikibazo.

Akomeza agira ati “Ndashaka kuvuga by’umwihariko ku byerekeye ingingo buri wese azi ariko yirengagijwe nkana. Ingingo y’ibikorwa by’abacanshuro muri Congo. Twese twarababonye bashyikiriza intwaro ingabo za MONUSCO, ndetse n’amashusho y’aba bacanshuro b’Abanyaburayi banyuzwa i Kigali yasakaye Isi yose. Biratangaje by’umwihariko, ushingiye ku icengezamatwara ry’ibinyoma rimaze imyaka ryibasira u Burusiya, kubera ubufatanye bwongerewe imbaraga hagati yabwo n’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’umutekano. Ibi si ibindi, ahubwo ni ‘uburyarya’ bwa gikoloni buri kwigaragaza.’’

Nk’uko byashyigikiwe n’abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, SADC na Afurika Yunze Ubumwe muri rusange, Ambasaderi Rwamucyo, yavuze ko Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ukorana na Leta ya DRC ukwiye gusenywa hashingiwe ku myanzuro yfatiwe mu nama zitandukanye, kuko ubangamiye umutekano w’u Rwanda.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Football

Raoul Nshungu Haringingo Francis wari umutoza wa Bugesera FC yasezeye kuri iyi mirimo, asiga iyi kipe aharindimuka. Uyu mutoza yasezeye ku bayobozi ba Bugesera...

Amakuru

Raoul Nshungu Inzego z’ubuzima mu Rwandaziravuga  zafashe ingamba nshya zo guhashya indwara ya Malariya, harimo no kuba uzajya ayisanganwa abagize umuryano we cyangwa se...

Football

Panorama Sports Leeds United na Burnley zazamutse muri Premier League nyuma yo kwitwara neza  muri Shampiyona y’icyiciro cya 2 mu gihugu cy’u Bwongereza. Leeds...

Amakuru

Haribazwa niba Gael Karomba uzwi nka Coach Gael akaba ari we nyir’inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM isanzwe ifasha abarimo Bruce Melody, Kenny Sol...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities