Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 5.8% muri Gashyantare 2022, mu gihe muri Mutarama izamuka ryari 4.3%.
NISR itangaza ko ibiciro byo mu mijyi ari byo byifashishwa mu kugaragaza ishusho y’uko ibintu byifashe ku masoko muri rusange.
Hagaragajwe ko bimwe mu byateye ririya zamuka ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 7.9%, ubwikorezi bwiyongereho 4.8%, iby’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 4.5%.
Iki kigo kigira kiti “Iyo ugereranyije Gashyantare 2022 na Gashyantare 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 5.3%. Wagereranya Gashyantare 2022 na Mutarama 2022, ibiciro byiyongereyeho 1.8%.”
Ibiciro mu byaro muri Gashyantare 2022 ho byazamutseho 3.1% ugereranyije na Gashyantare 2021. Amakuru dukesha Taarifa.
Ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Mutarama 2022 ryari ku kigereranyo kingana na -0.8%.
Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 3.1% muri Gashyantare ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 4,9% n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 16,3%.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Béata Habyarimana yatangaje ko mu igenzura bakoze basanze nibura nk’isukari, umufuka w’ibilo 50 warangurwaga 51,000 Frw ugeze ku 63,000 Frw, bingana n’izamuka rya 23%.
Ni mu gihe nk’amavuta yo guteka ya litiro 20 yarangurwaga 40,000 Frw yageze ku 49,000 Frw bingana n’izamuka rya 20%, naho amasabune ava mu byasigaye ku mavuta, ikarito yavuye ku 8100 Frw agera ku 9300 Frw, bingana n’izamuka rya 14%.
U Rwanda rushobora kwikorera 10% by’isukari, 90% igatumizwa mu bihugu bya Afurika nka Zambia, Malawi, Swaziland n’ibindi.
Amavuta ashobora gukorerwa mu Rwanda yo ni 37% by’akenewe yose, andi agatumizwa mu Misiri no mu bihugu bya Aziya nka Malaysia, akagera mu Rwanda akoresheje inyanja.
MINICOM ivuga ko kimwe mu byazamuye ibiciro harimo ko kuva mu myaka ibiri ishize ibiciro by’ubwikorezi mu nyanja byazamutse cyane, ku buryo ubwato bwashoboraga guturuka muri Aziya buje mu Rwanda bwashoboraga kwishyuza $3500, ubu ni hafi $9500 cyangwa $10,000.
Mu gihe ibiciro ku isoko mu Rwanda bikomeje gutumbagira, byitezwe ko bizakomeza bitewe n’ingaruka intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ishobora kugira ku bucuruzi mpuzamahanga.
UBWANDITSI
