Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibiciro by’isabune ni imbogamizi ku ngamba zo kwirinda COVID-19

Mu bice bitandukanye by’Igihugu, hari abaturage bavuga ko bagowe no kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, zirimo gukaraba intoki n’amazi menshi n’isabune, kuko ibiciro byazamutse cyane; bagasaba ubuyobozi kwita kuri iki kibazo, mu maguru mashya.

Kuva COVID-19 yaduka mu Isi, Ibihugu byinshi byafashe ingamba nyinshi zo kuyirinda, kugira ngo habungabungwe ubuzima. Muri izi ngamba zose, isuku iza ku isonga, nk’uko uburyo icyi cyorezo cyanduramo harimo no kugihererekanya binyuze mu cyuya cy’abantu, igihe bakora ku bikoresho bitandukanye.

Gukaraba intoki inshuro nyinshi n’amazi meza n’isabuni, ni ingamba y’ibanze mu kwirinda COVID-19, kuko byagaragaye ko bigabanya imyanda iba ihishe virusi ku mubiri ku kigero cyo hejuru, bityo ntibashe guhererekanwa mu bantu.

Igiciro cy’isabuni n’ibigendana na yo byarazamutse cyane, ku buryo bamwe bacyeka ko biterwa n’uko ari ibihe ikenerwa kenshi ku munsi kuruta uko byahoze.

Bamwe mu baturage bavuga ko ibi biciro bikomeza kuzamuka, ari imbogamizi ikomeye cyane, mu kwirinda no kurwanya icyi cyorezo; nk’uko gukaraba ari imwe mu ntwaro nyamukuru yo kugitsinda.

Hasingizwimana Obed, umuturage wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve, avuga ko uburyo isabune ihenze, bigoye cyane kubona ariya mafaranga, kuko ari nkenerwa buri gihe.

Agira ati “Ntibyoroshye na mba! Uragura isabuni mu minsi micye ikaba irashize, kubera kuyikoresha kenshi. Kwirinda iyi ndwara bisaba gukoresha isabuni inshuro nyinshi, none ibiciro byayo biri hejuru, njye birangora cyane.”

Ni ikibazo ahuriyeho na Byukusenge Solange, uba mu Karere ka Huye, na we yemeza ko kuba isabune ihenze bigoranye cyane kwirinda COVID-19 kubera ubushobozi bucye.

Ati “Hari abahitamo kutayigura buri gihe, n’iyo uyiguze ntabwo uyikaraba buri kanya mu buryo bwo kwirinda iki cyorezo; ahubwo uyikoresha gacye, kuko kubona andi mafaranga biba bigoye.”

Iki kibazo kandi kivugwa hirya no hino mu mpande zitandukanye z’Igihugu, ntabwo kiri mu duce tumwe kuko usanga hafi ya hose, ibiciro ari bimwe.

Mu Karere ka Rusizi, Uyizera Olive Sandrine avuga ko kubera guhenda kw’isabune, agenda hari aho agera agasanga nta yo bashyize ahagaragara.

Agira ati “Barayireka ntibayishyire ahabugenewe, kuko iba ihenze, ubu umuntu ayikenera ari koga umubiri wose. Urumva ko bigoye cyane, ku bantu batabona amafaranga yo kugura umuti wica udukoko (sanitizer).”

Aba baturage bose bumvikana basaba inzego zibifitiye ububasha, kureba uko babigenza iki giciro kikagabanywa.

Uyu utashatse gutangaza amazina ye, yagize ati “Bareba uko babigenza bakabikemura, bakabisubiza uko byahoze cyangwa bagashyiraho ibindi biciro, bitabangamiye umuguzi n’umucuruzi.”

Uwumukiza Beatrice, Umuyobozi wa RICA, Ikigo gishinzwe igenzura ry’ubuziranenge n’iry’iyubahiriza ry’amabwiriza yabwo ku bintu bigenewe gucuruzwa, birimo n’ibikoresho by’isuku y’umubiri, yemeza ko ibi biciro byazamutse, akavuga ko zimwe mu mpamvu zibitera ari icyorezo.

Yagize ati “Bishoboka ko impamvu ari ikibazo cya COVID-19, bituma ibikoresho by’ibanze bitaboneka, kuko bitumizwa hanze y’Igihugu.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagiye gukurikirana inganda zikora amasabune hano mu Gihugu, ndetse akemeza ko bigeye gukorwa mu gihe cya vuba.

Umuti w’isabune waguraga amafaranga 500, ubu uri kugura hagati ya 800-900 frw; mu gihe iyaguraga 1200 frw iri kugura hagati ya 1500-1800 frw, bitewe n’aho ugura yahahiye.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cy’Iterambere, bugaragaza ko nyuma y’aho COVID-19 igereye mu Rwanda, kwigondera isabune ku muturage wo hasi ari ikibazo gikomeye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu kwezi kwa Kamena 2020, bugakorerwa ku bantu 4900, bugaragaza ko impamvu isabune yazamutse, ari uko abantu bagera kuri 87% bakaraba inshuro nyinshi, ziruta iza mbere ya COVID-19.

IGIZENEZA Jean Désiré

Umunyeshuri wimenyereza umwuga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities