Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda agaragaza ko hagiye gushyirwaho imashini ntoya zimukanwa zizajya zifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’umwotsi usohorwa n’ibinyabiziga, hagamijwe kurengera amagara y’abaturage n’ibidukikije.
Ku wa 29 Gicurasi 2019, muri gahunda ya “Gerayo Amahoro”, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kurengera ibidukiki. Herekanwe mashini ntoya, umupolisi ashobora gukoresha asuzuma ubuziranenge bw’umwotsi usohorwa n’ikinyabiziga aho ari hose igihe icyo aricyo cyose.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko izi amashini ntoya zizajya zunganira imashini zisanzwe zisuzuma umwotsi w’ibinyabiziga, ziba mu kigo cya Polisi kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (MIC).
Ati “Imodoka yarindiraga kuzapimirwa ubuziranenge bw’umwotsi isohora rimwe cyangwa kabiri mu mwaka yaje hano muri control gusa. Izi nto rero abapolisi bazajya bazikoreshereza aho bari hose, nibabona imodoka yawe icumba umwotsi, babe baguhagarika bawupime kugira ngo barebe niba udahumanya.”
Yavuze ko izi mashini zizafasha kugaragaza imodoka zisohora imyotsi ihumanya, bityo zibashe gukoreshwa mbere y’uko zigira ingaruka mbi k’urusobe rw’ibinyabuzima n’abantu barimo.
Ati “Ubuzima bw’abantu bukwiye gukomeza kwitabwaho ndetse tunarengera n’ibidukikije, twirinda imyuka ihumanya ishobora gusohorwa n’ibinyabiziga. Izo tuzajya tubona imyotsi zisohora ihumanya, zizajya zoherezwa gukoreshwa mbere y’uko iyo myotsi igira ingaruka, kandi tuzajya dukurikirana tumenye neza niba zakoreshejwe.”
Umuyobozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Eng. Colleta Ruhamya, yavuze ko kurengera ibidukikije biteganywa n’amategeko bityo buri wese akwiye kubigira ibye, cyanecyane abafite ibinyabiziga bakirinda kubikoresha mu buryo buhumanya.
Yagize ati “Buri wese abujijwe gukora igikorwa icyo aricyo cyose gishobora guhumanya umwuka duhumeka, ikirere n’ibidukikije. Rero usanga hari imodoka zisohora imyuka bibi bitewe n’uko banyirazo batazitaho ngo bazihindurire amavuta cyangwa ngo bazikoreshe. Abo bose rero basabwa kubahiriza ibyo basabwa kugira ngo bubahirize amategeko.”
Hifashishijwe ingero z’imodoka eshatu zasuzumwe imwe bagasanga ifite imyuka ishobora guhumanya. REMA yagaragaje ko imodoka ishobora kuba itarageza igihe cyo gusubira muri “Control technique”, ariko bitewe n’uko nyirayo ayifata, bikaba byayitera gusohora umwotsi ihumanya kandi ifite icyangombwa cy’ubuziranenge.
Eng. Ruhamya yibukije abatunze ibinyabiziga ko bakwiye kujya babifata neza kugira ngo birinde kuba bahumanya ibindukikije binyuze mu myotsi isohorwa n’ibinyabiziga byabo.
Ubusanzwe mu gusuzuma ikinyabiziga, mu byo imashini zisuzuma harimo n’ubuziranenge bw’umwotsi gisohora, harebwa niba udashobora guhumanya. Abatunze ibinyabiziga bakaba bakangurirwa kubisuzumisha ubuziranenge byabo ndetse bakanabifata neza bamenesha amavuta ku gihe, kugira ngo babirinde guhumanya ikirere.
Panorama
