Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibigo by’amashuri bifite abarimu bake bihura n’ingaruka yo gukora amasaha y’ikirenga

Bimwe mu bigo by’amashuri bigaragaza ko bifite ikibazo cy’abarimu bake, bikaba bituma n’abahari bakora  amasaha   y’ikirenga. Ikibazo gitera ingaruka atari ku barimu gusa, ahubwo no ku banyeshuri kuko bagira ubukererwe mu myigire yabo.

Ibyo bigo kandi bikigaragaza ko umubare w’abarimu udahagije, bavuga ko bigira ingaruka ku bana ndetse bikabakereza nabo ubwabo iyo ukurikije uko umubare w’abanyeshuri uba ungana.

Ni ibituma amasomo adatangwa neza kuko igihe kinini umwarimu aba ananiwe, ugasanga n’abanyeshuri ingaruka zibageraho ari nyinshi ku myigire yabo; cyane cyane abana bato nk’uko bo basaba kwitabwaho kurenza kbakuru babo.

Ubuyobozi bw’ibigo bifite icyo kibazo bwemeza ko abo barimu bavunika cyane, kuko bakora amasaha menshi arenze ayo yagakoresheje kugira ngo bazibe icyuho cya bagenzi babo baba badahari ari na ko barengera umwana.

Uwababyeyi Alice, ni umwarimu uvuga ko bakora amasaha y’ikirenga bikaba bibavuna cyane, kuko hari n’ubwo bagera mu rugo bakananirwa gutegura kubera guhagarara umunsi wose nta kuruhuka.

Agira ati “Mu by’ukuri biragora kwirirwa uhagaze wigisha abana! Akenshi ngera mu rugo naniwe cyane, ugasanga mbuze uburyo nita ku zindi nshingano z’umuryango mba nsabwa kandi ngomba no gutegura amasomo yo gutanga bukeye; Hari n’ubwo usanga twirirwa dusinzira mu ishuri. Kubwanjye nifuza ko Leta yagira icyo ikora bakongera abarimu, kugirango dufatanye kugabanya ingaruka biri gutera imyigire y’abana.” 

Umuyobozi w’Urwuge rw’amashuri ya Kimironko ya kabiri kibarizwa muri Gasabo, Furaha Francoise nawe yemeza ko gutinda kubona abarimu biri mu bintu bibakereza kandi anemeza ko bikereza abanyeshuri.

Agira ati “kugeza iyi saha abarimu ntago buzuye abo tugomba kuba dufite cyane cyane ko twari dukeneye abasimbura abasezeye kuva mu kwezi kwa kabiri, bakaba batari babasimbura bose. Hari n’abandi twari dukeneye bigisha mu byumba by’amashuri bishya twubatse, abo bose nta n’umwe turabona turacyabura abarimu bageze kuri bane. Nk’ubu hari abana bitegura gukora ibizamini bya Leta batari babona abarimu nk’uko bikwiye, tuba tubona ko bizatundindiza gusa twizeye ko inzego zibishinzwe haricyo ziri gukora.”

Ubusabe bwabo bukwiye kujya bwihutishwa

Amashuri amwe asaba ko hakihutishwa ubusabe bwabo bwo kongererwa abarimu, kuko bahorana ikibazo mu myigishirize ndetse bigakereza n’abana mu myigire yabo. Mu gihe n’abahari usanga bakora amasaha y’ikirenga, nyamara ntibagere ku musaruro baba bariyemeje.

Umuyobozi w’ishuri rya Remera Protestant, Nkurikiyumukiza Edouard asaba ko ubusabe bwabo bwakihutishwa, ikibazo kikaba cyakemuka bagahabwa abandi barimu kugira ngo abana babashe kwiga neza ndetse n’ababigisha bakore bagera ku ntego zabo.

Agira ati “Iyo umwarimu amaze kugenda dukora raporo tukayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere bushinzwe uburezi, icyo gihe dutanga n’ibaruwa isaba usimbura uwagiye, byarakozwe kenshi! Turasaba rwose ko byajya byihutishwa nk’uko batwijeje ko bizakemuka, kubonera umwarimu ku gihe ni byo byiza kuko hari ubwo umwe agira ikibazo yasaba uruhushya ugasanga abana biriwe bonyine.”

Iyo hari imyanya iburamo abarimu bimenyeshwa abashinzwe uburezi mu Karere maze bigashyikirinzwa ikigo gishinzwe uburezi_REB, bagategereza igihe bizagira mu bikorwa.

Gatsinzi Jameson, umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Gasabo, agira ati “Mbere y’uko dutangira habanza kurebwa ahari ikibazo ubundi ahabura abarimu, tugasuzuma iyo tubonye ko bikenewe dukora umubare w’abakenewe tugasaba REB ko baduha abarimu bakabohereza tukabashyira mu bigo bitandukane biba byagaragaje ko bidafite abahagije. Natwe rero turayitegereza kuko haba hari urutonde rurerure bakajonjoramo abo dukeneye, hashingiwe no kubyo bize.”

Umwarimu ubusanzwe yigisha amasaha hagati ya 40 na 45 mu cyumweru, iyo bigaragaye ko hari umwarimu ubura hari abazamurirwa amasaha yo kwigisha akaba yageza no kuri 60 mu cyumweru.  Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda iherutse gutangaza ko n’ubwo hari abarimu barenga 24825 binjijwe mu kazi, hakiri n’icyuho cy’abarimu bagera ku 7000 mu Gihugu hose.

MUNEZERO Jeanne D’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities