RENE ANTHERE
Irushanwa ry’amakipe ya Volleyball mu Rwanda ni rimwe mu marushanwa ahuza amakipe ahuriramo abakinnyi benshi ariko ibihembo bitangwamo bikaba bike cyane. Uyu mwaka biteganyijwe ko bizikuba inshuro zigera ku icumi kandi hagahembwa amakipe atatu ya mbere.
Mu nama y’Inteko rusange yo ku wa 14 Mata 2018 y’Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki (Volleyball) mu Rwanda, FRVB, hatowe ubuyobozi bushya bw’inteko rusange. Perezida w’Intako Rusange, hatowe Dr. Kabera Callixte uyobora ikipe ya Volleyball ya UTB (Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi).
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, Dr. Kabera yadutangarije ko mu ngamba nshya bafite ari uko nibura muri gahunda y’imyaka irindwi, ibihembo by’amakipe yatwaye ibikombe ndetse n’ayitwaye neza bizava ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana atanu agashyirwa nibura kuri miliyoni eshanu ku ikipe yatwaye igikombe, kandi hagahembwa eshatu za mbere mu bagabo no mu bagore.
Agira ati “Ubusanzwe ikipe itwaye igikombe uretse gutahira ishema yahabwaga amafaranga make, ariko ubu ingamba dufite ni uko guhera muri uyu mwaka ibihembo biziyongera ku buryo duteganya ko ikipe ya mbere izahembwa nka miliyoni eshanu. Ikipe ya kabiri ndetse n’iya gatatu na zo zizajya zihembwa.”
Akomeza agira ati “Birababaje kubona ikipe imara umwaka wose ikina igahembwa amafaranga ibihumbi Magana atanu. Turifuza ko uyu mwaka ikipe ya mbere izahembwa miliyoni eshanu, iya kabiri igahembwa eshatu na ho iya gatatu igambwe miliyoni ebyiri kandi mu bice byombi.
Dufite amaraso mashya, dufite ubushake kandi dufite ubushobozi. Hari byinshi tumaze kugeraho kandi bizadufasha kugira ngo intego yacu igerweho. Nk’ubuyobozi twunze ubumwe, turasenyera umugozi umwe kandi twizeye ko ari intambwe izadufasha.
Turifuza ko u Rwanda rwaza mu makipe atatu ya mbere akomeye ku mugabane wa Afurika. Ibyo ntahandi bizava, kuko dufite gahunda yo guhera mu bana bato. Tuzakoresha shampiyona ihotaho y’abana bari munsi y’imyaka cumi n’ine, iy’abari munsi y’imyaka cumi n’itandatu gukomeza kugeza munsi y’imyaka makumyabiri n’itatu.
Turasha gukomeza amasanteri y’umukino wa Volleyball, dushyiremo abatoza babizobereyemo ku buryo umukino wa Volleyball wongera gukundwa nk’uko byahoze. Dufite kandi na gahunda yo gukomeza amakipe yo mu mashuri yisumbuye ndetse na Kaminuza.
Dufite kandi gahunda yo guha amahugurwa ahoraho abatoza n’abasifuzi ndetse tukanagira umubare munini w’amakipe ari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri no kongerera imbaraga urwego rushinzwe amasoko n’iyamamazabikorwa. Turifuza ko Volleyball ijya mu rwego rwo hejuru.”
Uretse ibihembo bizazamurwa, muri uyu mwaka, biteganyijwe ko n’amakipe yo mu cyiciro cya mbere azava ku icyenda akagera kuri cumi n’abiri, mu cyiciro cya kabiri na ho akiyongera kandi hagakoreshwa n’amarushanwa yo gushaka impano z’abana guhera mu mashuri abanza kugeza mu mashuri yisumbuye, abagaragaye bagashyirwa muri santeri z’icyitegererezo bagakurikiranwa.
Gahunda FRVB yihaye, Dr Kabera Callixte, atangaza ko kugira ngo igerweho bagomba kwegera abikorera bagashora imari mu mukino wa Volleyball kandi impande zombi zikabyungukiramo. Basaba kandi ababyeyi na bo gufasha abana bagaragayeho impano kugira ngo iterambere ryabo muri uwo mukino barigiremo uruhare babaha ibikoresho nkenerwa muri uwo mukino.
Ikindi ni uko hagomba gutegurwa amarushanwa ngarukamwaka ya za Kaminuza ku buryo buri Kaminuza igomba kugira ikipe y’abahungu n’iy’abakobwa kandi shampiyona yazo igahoraho. Kugeza magingo aya Kaminuza zigenga zifite amakipe ya Volleyball na bwo y’abagabo gusa ni Kaminuza ya Kibungo (UNIK) na Kaminuza y’ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB). Umuhigo ni uko Kaminuza zose zigomba kugira amakipe haba mu bagabo no mu bagore.

Dr Kabera Callixte, Umuyobozi wa UTB akaba na Perezida w’Inama Nkuru ya FRVB (Photo/Panorama)

Peter niyomugabo
April 20, 2018 at 21:37
Nimwe bayobozi twifuza tubarinyuma Imana ibane namwe mumihigo nibindi byiza twizeye ko bizaza.