Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi bitangirijwe muri Rulindo

Abaturage bitabiriye ari benshi kwakira abakandida depite ba FPR Inkotanyi mu gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y'abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2018 (Ifoto/Panorama)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kanama 2018, Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bifatanyije ariyo PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP na PSR baratangiriza ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite babo. Ibi bikorwa biratangirizwa mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, Akagari ka Nyamyumba, ku kibuga cy’umupira w’amaguru.

Abaturage bahari ari benshi barabyina indirimbo z’Umuryango FPR Inkotanyi. Abaturage ni benshi cyane, bafite ibirango bya FPR Inkotanyi, ikibuga cyose gitamirije amabendera yayo.

Imitwe ya Politiki yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi na yo yazamuye amabendera yayo, abantu bose barimo kubyina. Ikirere kiratuje harava izuba rivanzemo akayaga ku buryo utapfa kuva ko riva.

Muri gahunda Umuryango FPR Inkotanyi witeguye gusangiza abaje kwakira abakandida depite, harimo ko mu rwego rw’ubukungu hazihutishwa iterambere ry’ubukungu bugera kuri bose, bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere.

Mu rwego rw’imibereho myiza hazaharanirwa kugira Umunyarwanda ubayeho neza kandi ushoboye, binyuze mu muryango utekanye, ubuvuzi n’uburezi bufite ireme.

Na ho mu rwego rw’imiyoborere myiza n’ubutabera, hazashyirwaho uburyo bunoze bw’imiyoborere n’ubutabera, bigamije iterambere rirambye.

Kugira ngo ibyo byose biteganywa bigerweho, Umuryango FPR Inkotanyi ugaragaza ko ruzasaba uruhare rwa buri wese muri rusange, n’urw’abagize Inteko ishinga amategeko by’umwihariko.

Kanda hano urebe Urutonde rw’abakandida depite mu matora yo muri Nzeri 2018 batanzwe n’imitwe ya Politiki

Rene Anthere Rwanyange i Masoro

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kumva imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri (Ifoto/Panorama)

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kumva imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri (Ifoto/Panorama)

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kumva imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri (Ifoto/Panorama)

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kumva imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri (Ifoto/Panorama)

Abaturage bitabiriye ari benshi cyane kumva imigabo n’imigambi y’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri (Ifoto/Panorama)

Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafatanyije batangiye kwamamaza abakandida depite muri Rulindo (Ifoto/Panorama)

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities