Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibiro bikuru bya ADEPR biracumbamo umwotsi w’amakimbirane

Rev. Karuranga Ephrem, Umuyobozi akaba n'Umuvugizi wa ADEPR na Rev. Karangwa John, Umuvugizi Wungirije bose bakuweho (Ifoto/Panorama-Ububiko)

Nyuma y’iminsi itageze kuri mirongo itatu (30) Umuvugizi wungirje wa ADEPR, Rev. Karangwa John, agizwe umwere ku byaha yaregwaga byatumye amara muri gereza ya Nyarugenge amezi agera ku munani, mu minsi mike arekuwe yahise asubira mu nshingano, ariko umwotsi w’amakimbirane watangiye gucumba hagati ye n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem.

Aya makimbirane atangiye kugaragara mu gihe gito, Rev Karangwa asubiye mu nshingano, yatangiye kugaragarira mu nzandiko zisubirikanya hagati y’aba bayobozi bombi.

Mu nyandiko Ikinyamakuru Panorama gifitiye kopi, ku wa 23 Nyakanga 2020, Umuvugizi wa ADEPR yandikiye Umuvugizi wa ADEPR wungirije, amugira inama yo kwandika urwandiko rumenyesha itorero aho yari aherereye, rukomekwaho ibyemezo by’urukiko bigaragaza ko yabaye umwere.

Ibyo bikaba byaravuye mu myanzuro y’inama ya Biro Nyobozi ya ADEPR yateranye ku wa 22 Nyakanga 2020, bikazafasha inzego z’itorero kumenya no kugena ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho n’imicungire y’abakozi.

Rev. Karangwa ntiyihanganiye ibaruwa imugira inama yo kwandika asobanura aho yari aharereye, kuko ku wa 24 Nyakanga 2020 yandikiye Umuvugizi wa ADEPR, mu ibaruwa dufitiye kopi, amukurira inzira ku murima ko iyo nama itigeze ibaho kandi atigeze anayitabira, kuko kuri iyo tariki Umuvugizi wa ADEPR ngo yari yohereje Rev Karangwa mu nama n’abakozi bo muri Banki ya Kigali (BK), akavuga ko niba yaranabaye atigeze ayitumirwamo nk’Umuvugizi wungirije.

Avuga ko kugira ngo asubize ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe ari uko yabanza guhabwa imyanzuro y’inama ya Biro Nyobozi y’Itorero yo ku wa 22 Nyakanga 2020.

Iyi nkundura y’umwuka utari mwiza muri ADEPR uzagarukira he mu gihe hagikomeje urubanza rwa ADEPR n’abahoze ari abayobozi bakuru b’itorero na bamwe mu bakozi baryo mu rubanza ADEPR yaruririye ubwo yari imaze gutsindwa abaregwa bakagirwa abere, ahubwo Ubuyobozi bw’Itorero bukihutira kubakura mu nshingano no kubambura ubushumba; ahubwo imanza zigakomeza.

Ubwanditsi

2 Comments

2 Comments

  1. Francois

    August 27, 2020 at 07:50

    Muduhe updates

  2. Zacharie

    August 1, 2020 at 04:51

    Mujye mutanga amakuru atari ibihuha! Izo copies muvuga mufite zirihe ko mutazishizeho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities