Mu gihe hasigaye umunsi umwe wonyine ngo gahunda yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika itangire, Umuryango FPR Inkotanyi utangaza ko ibikorwa byaba bitaragezweho atari uko bitananiranye, ahubwo byatangiye kandi bikaba bigikomeza. Unatangaza ko batanga abanenga ibyagezweho mu Rwanda, cyane cyane iyo bafite ibimenyetso, kuko bitanga umwanya wo gusuzuma ibitaragenze neza.
Ibi Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017, mu kiganiro Umuryango FPR Inkotanyi wagiranye n’abanyamakuru, mu rwego rwo kugaragaza aho gahunda yo kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu igeze n’aho ibikorwa byo kwiyamamaza bizatangirira.
Umunyamabanga Mukuru wa FPR avuga ko ibyagezweho ari byinshi muri iyi myaka irindwi ishize kandi agashimira Abanyarwanda ko bumvise ibitekerezo n’icyerekezo bya FPR bakabishyigikira. Agira ati “Ibyagezweho ni byinshi birimo imibereho myiza n’iterambere, imiyoborere myiza n’ubutabera, hari ibigaragara byinshi abantu bagezeho.”
Mu byagezweho atangaza harimo ubumwe bw’abanyarwanda, umutekano, gukora bakisanzura, ndetse n’iterambere ry’itangazamakuru.
“Ibyo tutagezeho nanone si ukuberako byananiranye ahubwo hari ibikiri mu nzira, bigikorwa kandi hari n’ibindi bisaba igihe kirekire […] Ntabwo twebwe twirarira cyangwa ngo tubeshye, ibyo tutagezeho twari twemereye Abanyarwanda tuzababwira impamvu, tuti ‘dore inzitizi zabaye izingizi, dore aho tugeze, dore n’igihe bizakorerwa,” Ngarambe.
Ku bijyanye n’abanenga ibyo u Rwanda rukora, Ngarambe François, atangaza ko abanenga bahora banenga, ariko u Rwanda rutahora ruterana na uwo mupira.
Agira ati “uko bahora banenga kose ntako tuzabagira, ntabwo tuzahora tuvuga banenze ibinibi. Twebwe dukora ibyo tubona bikwiye, mbere na mbere bibereye Abanyarwanda, tugakora ibijyanye n’imyimerere ibereye benshi Isi ibona, ibindi ibyo bavuga tukareka gusobanura. Ngira ngo bashaka icyo banenga kurusha kuvuga ibyiza. Nta n’ubwo twanga abatunenga, ahubwo ni ukureba niba ibyo banenga bifite ishingiro kugira ngo tubikosore.”
Umunyamabanga mukuru wa FPR Inkotanyi atangaza ko batanga ababanenga cyane cyane iyo bafite ibinyetso kuko bishimira ababubaka, kuko bareba niba ibyakozwe Abanyarwanda babyibonamo kandi bisubiza babandi banenga, kuko FPR idakora mu murongo ubusanya n’ibyo Abanyarwanda bifuza.
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, bizatangirira mu karere ka Ruhango, ku wa 14 Nyakanga 2017, kandi biteganyijwe ko azagera mu turere twose tw’igihugu, hari uturere biteganyijwe ko azajya nibura habiri aziyamamariza, kandi hari n’abandi bazamwamamaza.
FPR Inkotanyi ntizamamaza umukandida wayo yonyine, kuko hari andi mashyaka yiyemeje gushyigikira Perezida Paul Kagame, arimo PSD, PL n’andi, bakazafatanya urugendo rwo kwiyamamaza.
Rene Anthere Rwanyange

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François, yakira ibibazo by’abanyamakuru arikumwe na ba Komiseri Gasamagera Wellars na Hon Mukasine Marie Claire (Photo/Panorama)

Ngarambe François asubiza ibibazo by’abanyamakuru (Photo/Panorama)

Abanyamakuru bakurikiranye ikiganiro ari benshi kandi buri wese yahawe umwanya wo kubaza ikimuri ku mutima gifite aho gihuriye n’amatora (Photo/Panorama)
