Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ibiyobyabwenge n’ubujura byatumye imfungwa n’abagororwa biyongeraho abarenga 1300

Gereza ya Rwamagana igororerwamo abarenga ibihumbi cumi na bibiri (Ifoto/Igihe.com)

Ibyaha byiganjemo ibiyobyabwenge n’ubujura bikorwa cyane cyane n’urubyirko byatumye mu mezi atatu gusa imfungwa n’abagororwa biyongeraho abasaga 1300; Ubu bose hamwe bageze ku 72,799.

Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Igihugu rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) dukesha iyi nkuru, bwatangaje ko mu mezi atatu ashize umubare w’imfungwa n’abagororwa wiyongereye bikomotse ku byaha byinshi birimo gukorwa n’urubyiruko rurimo kwishora mu biyobyabwenge ndetse n’ubujura.

Urubyiruko rwiganje mu bafungirwa gukoresha ibiyobyabwenge

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RCS, SSP Hillary Sengabo, Gereza zifungiwemo abagororwa benshi zirimo iya Rwamagana, iya Huye, na Gereza ya Nyarugenge.

Agira ati “Iyo tureba ikorwa ry’ibyaha tubona ko ariryo nyirabayazana w’ubucucike buvugwa muri za Gereza. Mu ngamba zafashwe ni uko hari gereza zivugururwa izindi zikagurwa. Akenshi urubyiruko ruza ku isonga mu binjira muri Gereza bakurikiranyweho ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge n’ubujura.”

Umuvugizi wa RCS yavuze ko ku bijyanye no gucunga umutekano w’imfungwa n’abagororwa, ubu zimwe muri za Gereza z’uRwanda zifite za Camera zifasha mu kureba uko umutekano uhagaze; izindi zikaba ziriho uruzitiro rwa senyenge. Muzifite camera hakaba harimo Gereza ya Nyarugenge (Mageragere) n’iya Nyanza (Mpanga).

Akomeza atangaza ko RCS ikomeje kwagura ubushobozi mu gukaza umutekano w’Imfungwa n’abagororwa hagurwa ibikoresho ndetse no kongera umubare w’abacungagereza, aho ubu ifite abagera kuri 2.383 ariko intego ari uko nibura igira abacungagereza bagera ku bihumbi bitanu (5000).

Urwego rw’Imfungwa n’abagororwa rukoresha ingengo y’imari igera kuri miliyari 17 z’amafaranga y’u Rwanda, igice kinini cyayo kikaba kigenda ku biribwa n’indi mibereho y’imfugwa n’abagororwa.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities