Abaturage basaga ibihumbi 100 bo mu turere tumwe two mu ntara y’Iburasirazuba barishimira ko babonye amazi meza.
Iki gikorwa cyakozwe mu mushinga wo kugeza amazi meza muri iyi ntara, icyiciro cya mbere cyawo cyatwaye miliyari 4 Frw.
Ni mu mushinga Leta ifatanyijemo n’abaterankunga urimo kugeza amazi meza ku batuye mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Abaturage bubakiwe amavomo 47, n’andi yasanwe muri iki gice cya mbere cy’umushinga nkuko bitangazwa na RBA.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Tabagwe, bishimira ko ubu batandukanye no gukoresha amazi y’ibishanga yari abatunze.
Munyaneza Eric ushinzwe ubucuruzi mu Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC ishami rya Nyagatare, avuga ko uretse gutanga amazi ahurirwaho n’abaturage benshi muri utu turere, ingo 500 z’abaturage batishoboye nazo zagezweho n’umwihariko wo guhabwa amazi mu ngo ku buntu.
Mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga avuga ko gikubiyemo kubaka uruganda rw’amazi n’andi mavomo bikazatuma abatuye Akarere ka Nyagatare babona amazi 100%, imirimo nayo ikaba iri hafi gutangira.
Abahawe aya mazi barasabwa kwirinda kwangiza ibi bikorwa remezo begerezwa.
UBWANDITSI
