Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubuzima

Iburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya Virusi itera SIDA

Mu gihe imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, igaragaza ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bukomeje kwiyongera, kuri ubu mu Ntara y’Iburasirazuba hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 14 bwo kurwanya virusi itera SIDA, bwatangirijwe mu Karere ka Nyagatare.

Imibare igaragaza ko nyuma y’uturere tw’Umujyi wa Kigali, utundi turere dutatu twose dukurikirana mu kugira imibare iri hejuru y’ubwandu bushya ni utwo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Ikuzo Basil, ushinzwe agashami gashinzwe kwirinda SIDA muri RBC avuga ko ubu bukangurambaga bugomba kwibanda ku rubyiruko ndetse ko bugamije no kongera ubumenyi kuri virusi itera SIDA, kwipimisha, kumenya ko igihari n’ibindi ndetse n’umuturage akamenya ko ari we ufite inshingano za mbere ku buzima bwe.

Rumwe mu rubyiruko ruravuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga rumenye ko SIDA igihari kandi hari n’ingamba rwafashe.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, yasabye inzego z’ibanze gufatanya n’ibindi byiciro muri iyi minsi 14 y’ubukangurambaga, ndetse ko hagombwa gusuzumwa ngo hazarebwe ko bwatanze  umusaruro.

Mu ntara y’Iburasirazuba uturere twa Rwamagana, Bugesera na Kayonza nitwo tuza imbere mu kugira imibare iri hejuru y’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA nyuma y’Umujyi wa Kigali. 

Muri iyi minsi 14 y’ubu bukangurambaga haribandwa ku gupima abantu virus itera Sida ku buntu, kubaha uburyo bw’ubwirinzi nk’udukingirizo ndetse no gukurikirana abasanzwe baranduye.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities