Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubukungu

Iburasirazuba: Umusaruro w’ubworozi uracyari hasi

Mu ntara y’Iburasirazuba habarizwa inka zirenga ibihumbi 500, hakaboneka umukamo wa litiro ibihumbi 250 gusa ku munsi. Uyu mukamo ugabanyuka mu gihe cy’izuba ukagere kuri litiro ibihumbi 80 gusa.

Nk’uko tubikesha RBA, ikibazo cy’umusaruro w’ubworozi ukuri hasi cyahurije hamwe Aborozi b’icyitegererezo 190 bo mu Ntara y’Iburasirazuba bateranira mu Karere ka Nyagatare ku wa 21 Gicurasi 2023, mu nama yo kurebera hamwe icyakorwa ngo umusaruro ukomoka ku bworozi wiyongere.

Muri iyi nama, hagaragajwe ko umukamo ukiri hasi ugereranyije n’umubare w’inka zihari ahanini bitewe no kutazigaburira uko bikwiriye. Bamwe mu borozi ntibarumva akamaro ko kwegereza amazi inka ndetse no kutita ku isuku y’amatungo mu buryo buhagije nk’uko babigaragarijwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr. Musafiri Ildephonse.

Muri bagarutse ku cyakorwa mu rwego rwo gukumira igabanuka ry’umukamo by’umwihariko mu gihe cy’impeshyi, ndetse n’uwo kugemurira amata uruganda ruzatunganya amata y’ifu rurimo kubakwa mu Karere ka Nyagatare kandi hagasigara n’andi ku buryo mu baturage hataburamo amata.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, yavuze ko ubworozi bwakabaye bukorwa haba ku zuba cyangwa mu gihe cy’imvura, ntihagire umukamo ugabanuka, yasabye aborozi kurinda inka zabo kuzerera bakanazigaburira neza kandi bakaziha amazi menshi.

Agira ati “icyo tubashishikariza ni ukorora neza, tukarinda inka kuzerera, tugahinga ubwatsi, tukabuhunika tukazibonera amazi aho twororera, kuko burya inka ikora urugendo ijya gushaka amazi bituma idakora amata bigatuma umukamo ugabanuka.”

Akomeza agira ati “korora neza ntabwo  bisaba ibishoro bihambaye kuko buri wese yakorora neza bijyanye n’ubushobozi bwe. Abazi korora neza mu gihe cy’izuba nibwo inka iba ifite amata menshi, kuko iba yagize inyota ikanywa amazi menshi igakora amata.”

Bamwe mu borozi bitabiriye iyi nama bavuze ko bagorwaga n’impeshyi ubwatsi bukabura inka zigasonza umukamo ukagabanuka gusa biyemeza guhindura uburyo bororamo bwo kuzerereza inka ku gasozi.

Karongo Fred wororera Mucucu muri Kayonza yavuze ko iyo izuba rivuye  umukamo ugabanyuka cyane.

Agira ati “Iyo izuba ryabaga ryavuye, umukamo uragabanuka cyane, ariko inama tugiriwe na Minisitiri zigiye gutuma umukamo utazongera kugabanuka ahubwo ugiye kwiyongera.

Mutesi Melon avuga ko atari azi ko mu gihe cy’izuba aribwo inka yakabaye ikamwa neza kuko nta bwatsi baba bafite, ko ahubwo inka zagandaraga kubera kubura ubwatsi, bityo rero n’amata akabura.

Agira ati “Tugiriwe inama uko kuzuba nabwo  umukamo utagabanuka cyane ko kuzuba aribwo inka iba ukeneye amazi cyane kandi ariyo ikoramo amata, tugiye gushyira inka zacu mu biraro, tubike ubwatsi neza turinde inka kuvunika.”

Aborozi batumiwe muri y’inama biganjemo abo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana dufatwa nk’utwihariye mu bworozi bw’inka za kijyambere zitanga umukamo. Hanifujwe ko uturere twa Bugesera na Ngoma natwo twakunganira muri iyi gahunda yo kongera umukamo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities