Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Iburasirazuba: Umwari w’imyaka 22 arahatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko

Ngabire Mutoni Teddy umwari w'imyaka 22 arahatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko anyuze mu cyiciro cy'abagore.

Nibyari bisanzwe ko umwari w’imyaka makumyabiri n’ibiri yagira icyerekezo cyo guhatana mu bagore bashaka kwinjira mu nteko ishinga amategeko. Ariko biturutse ku cyizere yifitemo ndetse n’icyo yakunze kugirirwa na bagenzi be, Ngabire Mutoni Teddy arahatana anyuze mu cyiciro cy’abagore bazahagararira Intara y’Iburasirazuba.

Ngabire Mutoni Teddy ni umukobwa utuje, muhuye utamuzi ntiwakeka ko ku myaka ye yagira intumbero yo guhatanira kuba intumwa ya rubanda. Iyo muganiriye, uko aguhanga amaso ndetse agutega amatwi, akagusubiza abanje kukumva no gutekereza, uhita ubona ko uwo mwari ari umuhanga.

Ibitekerezo bye biganisha ku kutireba wenyine ahubwo aba ashaka kugendana n’abandi. Nk’uko abivuga ababazwa no kubona hari ibyakwangirika ahari kandi abishoboye, kuko ngo muri kamere ye arangwa no kwibwiriza, kujya no kugirwa inama.

Ngabire Mutoni avuka mu murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba. Ni ingaragu akaba asoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Politiki mpuzamahanga, muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza, avuga ko yabaye mu buyobozi bw’abanyeshuri kubera icyizere bagenzi be bamugiriraga n’ubushobozi bambonagamo. Mu mashuri yisumbuye yabaye Umujyanama w’inama y’ubuyobozi bw’abanyeshuri, ageze muri Kaminuza atorerwa kuba Umunyamabanga w’umuryango w’abanyeshuri (Special Cell) mu ishuri rya Politiki.

Agira ati “Kubera icyizere bagenzi banjye bakomeje kungirira, icyizere nigirira ubwanjye no kuba by’akarusho niga Politiki, by’agahebuzo nongeyeho kuba Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika yarasubije agaciro abagore, byampaye imbaraga zo kuba nakwinjira mu nzego zifata ibyemezo ntitaye na gato ku myaka mfite.”

Akomeza agira ati “Ikindi kimpa imbaraga muri Politiki ni uko ndi umukorerabushake mu muryango w’urubyiruko ugamije kugira uruhare mu kwesa imihigo y’uturere kandi nta gihembo bategereje. Uwo muryango witwa YURI (Youth Unity Rwanda Imihigo). Muri uyu muryango nshinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.”

Avuga ko ajya gutanga kandidatire hari abo yabanje kugisha inama bamwe bakamuca intege, ariko kubera ko ngo akunda abamugira inama ndetse na we akunda kuzitanga, abamuca intege ntiyabumvise yateye intambwe ajyana n’abamushyigikiye.

Imigabo n’imigambi bye

Inshingano z’inteko ishinga amategeko ni ugutora amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma. Avuga ko nibamutuma, kugira ngo inteko ishobore gusohoza inshingano zayo azita ku bintu b’ingenzi bikurikira:

  1. Gukora ubuvugizi hagashyirwa imbaraga mu kwihangira imirimo haherewe ku biboneka aho dutuye. Ibi bizazamura inganda zizatanga akazi, bizagabanya ubushobomeri, bizazamura iterambere ry’umuturage kandi bigabanye umubare w’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge no gutwara inda zitateganyijwe.
  2. Gukora ubuvugizi hakajyaho uburyo bwo korohereza abashoramari gushinga amashuri y’imyuga mu byaro, bizafasha abaturage kugira ubumenyi mu myuga ibafasha kwihangira imirimo bivana mu bukene ari na byo bizatuma gahunda ya Made in Rwanda ishinga imizi kandi buri wese akayibonamo;
  3. Gukora ubuvugizi hagashyirwaho amategeko yemerera gushyira mu nteganyanyigisho amasomo ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere guhera mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri abanza, kwigisha ubuzima bw’imyororokere abakuze binyuze mu mugoroba w’ababyeyi ndetse hakajyaho n’umugoroba w’urubyiruko;
  4. Gukora ubuvugizi mu nteganyanyigisho hashyirwamo amasomo atuma abana barangiza amashuri abanza bafite ubumenyi bw’ibanze mu gutegura indyo yuzuye. Ibi bizafasha abana kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi n’igwingira, kuko na bo ubwabo bazagira umwanya mu kwigisha ababyeyi babo;
  5. Hari byinshi byakozwe mu kurwanya ruswa n’akarengane no kurwanya abacunga nabi ibya rubanda kuko bihombya igihugu bikanadindiza iterambere. Birasaba gukomeza gufatanya n’abandi mu kubirwanya kugira ngo igihugu cyacu kirusheho kwigira;
  6. Guharanira ko hashyirwaho amategeko yemera ko ubuhinzi n’ubworozi biba umwuga kugira ngo ababikora babone ubwishingizi, bityo amabanki ashobore gutangamo inguzanyo nini zituma abashoboramari muru uru rwego biyongera. Abashinzwe iteganyagihe na bo bagatanga amatangazo ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere buri sana, kugira ngo abanyamwuga babone amakuru agezweho kandi vuba y’imiterere y’ibihe n’ikirere.

Panorama

Ngabire Mutoni Teddy umwari w’imyaka 22 arahatanira kwinjira mu nteko ishinga amategeko anyuze mu cyiciro cy’abagore.

1 Comment

1 Comment

  1. Ismael b

    August 17, 2018 at 12:08

    Hi
    Ndumva rwose uwo mwali ibyo yakoze mu
    Mashuri kandi bigendanye ba politicking ntakiZamunanira dore ko yahereye akiri muri sinumva impamvu yabishoboye hasi byamunanira hejuru arashoboye rwose kandi imvugo ye niyo ngiyo. Uribyiruko rutazatora uyu mwali ndetse nabandi bose bifuza ko imbaraga ze zitacikira aha bamujya
    Inyuma bamutora bityo agashyira inzozi Zena yiyemeje kandi adatinya abo bahanganye mu
    Bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities