Rukundo Eroge
Imanza z’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu harimo ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo zigiye kwitabwaho mu mwaka mushya w’ubucamanza.
Ibi byagarutsweho na Dr. Nteziryayo Faustin, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Prezezida w’Inama nkuru y’Ubucamanza mu Rwanda, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza 2024-2025 ku wa 02 Nzeri 2024.
Agira ati “Mu mwaka mushya dutangiye tuzakomeza kunoza gahunda y’iburanisha ry’imanza n’isomwa ryazo, by’umihariko imanza zimunga ubukungu bw’Igihugu harimo ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo; imanza zerekeye ibyaha byakozwe n’abana, imanza ku cyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina ariko tuzashyiraho na gahunda yihariye yo kuburanisha imanza z’umuryango.”
Dr. Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, avuga ko u Rwanda rwishimira intambwe imaze guterwa mu butabera n’ubwo hari ibikigomba gukosorwa.
Agira ati “Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guhashya ibyaha bya ruswa n’akarengane akaba ari yo mpamvu ituma u Rwanda rubona amanota meza mu bushakashatsi butandukanye. By’umwihariko kuri uru rwego rw’ubucamanza, dusabwa gufata iya mbere ku kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu kandi bikadindiza iterambere. Turasabwa kongera imbaraga mu kumenyesha Abanyarwanda bose ibikorwa by’inkiko, hagamijwe kogera icyizere bafitiye inkiko.”
Inzego zigize urunana rw’ubutabera zahize iki?
Habyarimana Angelique, Umushinjacyaha Mukuru, avuga ko mu mwaka mushya ubushinjacyaha buzita ku kugenzura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Agira ati “Tuzita cyane ku gukoresha IECMS yavuguruwe n’inyandiko yo gutanga ikirego, kuko twasanze byarazamuye ireme ry’ikorwa rya dosiye, tuzashyira imbaraga mu kugabanya imanza ziregerwa inkiko hakoreshejwe ubundi buryo buteganywa n’amategeko.”
Me Nkundabarashi Moise, Umuyobozi w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, avuga ko mu mwaka mushya bazashyira imbaraga mu kongera imyitwarire myiza y’abavoka kugira ngo urugaga rwabo rubashe kugera ku ntego zarwo.
Agira ati “Birumvikana umwuga ugira amahame awugenga dufatanyije n’abagenzuzi bakurikirana amakosa y’umwuga na komite ishinzwe imyitwarire, ishinzwe guhana ayo makosa.”
Ushushashatsi bwakozwe n’ikigo World Justice Program mu 2023 bwashyishwe hanze mu 2024, bugaragaza uko ibihugu byubahirije amategeko bwongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika no ku mwanya wa 41 ku isi.
Ubshakashatsi bwitwa Rwanda Bribery Index bwakozwe na Transparency International Rwanda bwagaragaje ko ruswa mu Rwanda igenda igabanuka; mu 2022 yari ku kigero cya 29.10 % na ho 2023 ikaba yari 22%.