Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitaramo

Ibyamamare Bruce Melody, Tiwa Savage na Davido banditse amateka i Kigali

Ntibisanzwe ko igitaramo gikomeye kiba ku manywa, ariko igicamunsi n’umugoroba byo ku wa 19 Kanama 2023 muri BK Arena hari igitaramo gikomeye cyahuje abahanzi bakomeye barimo Davido, Tiwa Savage na Bruce Melody.

Iki gitaramo gikomeye cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu we, cyateguwe mu rwego rwa Giant of Africa (GOA) Festival yahuje ibyamamare cyane cyane muri Basketball n’urubyiruko rwo muri Afurika rwaturutse mu bihugu 16.

Abahanzi bakomeye barimo Tiwa Savage na Davido Adekele bakomoka muri Nigeria na Bruce Melody w’Umunyarwanda. Mu gihe mu gufungura GOA Festival habyinnye Intore Masamba w;Umunyarwanda na Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzaniya. Igitaramo cyo gufungura GOA Festival na cyo cyitabiriwe na Perezida Kagame.

Nigeria ni cyo gihugu gifite abahanzi bari ku rwego rwa mbere bari gukora neza mu njyana zose za muzika muri Afurika.

Ibyamamare Davido na Tiwa Savage bahaye ibyishimo birenze abitabiriye igitaramo barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, bari banafite amatsiko yo kwitabira igitaramo cyo ku manywa.

Iki gitaramo cyafashije Bruce Melody kugera ku nzozi ze zo kugira amahirwe yo kubonana na Perezida wa Republika yu Rwanda Paul Kagame, banasuhuzanya muri Salle VVIP ya BK ARENA.

Icyamamare cyo muri Nigeria Davido Adekele we yagize amahirwe yo kwakirwa na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, mbere y’uko ataramira abakunzi be muri BK ARENA. Undi wagize amahirwe yo guhura na Perezida Paul Kagame ni umuhanzi Diamond Platinumz.

Martin Kelly Ngendabadashaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities