Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yemeje imyanzuro, yemerera n’abafana kongera kureba imikino ku bibuga ahakinirwa.
Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 26 Mutarama 2022, Perezida wa Republika Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri, yanasuzumiwemo ingamba zo kurwanya Icyorezo cya COVID-19, zikavugururwa.
Bucyibaruta usanzwe afana ikipe ya APR FC, yishimiye uyu mwanzuro, avuga ko uje mu gihe gikwiye, kuko hari gukinwa imikino itandukanye.
Yagize ati “Turishimye cyane, kumva uyu mwanzuro mu gihe imikino itandukanye igeze mu mahina. Nk’umufana, ntako bisa kujya muri Sitade nkakurikira umukino mpibereye, ni ko gushyigikira ikipe ubundi.”
Ku ngamba zo kurwanya COVID-19, uyu mufana avuga ko nta kunyuranya n’amabwiriza agenga imikino yashyizweho, ndese agashishikariza buri muntu kwikingiza.
Ati “Abafana by’umwihariko tugomba kuba twaramaze kwikingiza, kimwe n’undi Munyarwanda wese, kandi ku buryo bwuzuye. Ubuzima ni ubwacu, no kwirinda icyorezo ni twe bireba, dufite amahirwe ko abatureberera baba bagennye izi ngamba; ntaw’ukwiye kunyuranya na zo rero, kubw’inyungu za buri wese.”
Mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri, ryatanzwe n’Ibiro bya Minisitri w’Intebe, ingingo ya P ivuga ko “Ibikorwa bya siporo y’umuntu ku giti cye, n’izikorerwa hanze abantu bategeranye, bizakomeza. Abafana bemerewe kureba imikino kuri stade, no ku bibuga by’imikino.”
Iyi ngingo isoza ivuga ko amabwiriza arambuye, azatangazwa na Minisiteri ya Siporo. Kugeza ubu abafana ntibaramenya, niba bemerewe kureba imikino ya Shampiyona y’umupira w’amaguru, itegerejwe uyu munsi ndetse n’ejo ku wa Gatanu.
Uko amakipe azahura mu gukina imikino itegerejwe:
NKUBIRI B. Robert