Bamwe mu bacuruza bakorere mu Mujyi wa Kigali, bakomeje gutakambira Leta kugira icyo yabafasha, kuko ubucuruzi bwabo bugenda busubira inyuma aho gutera imbere. Bavuga ko no mu Minsi Mikuru bari biteze kungukira, na bwo batacuruje kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu gihe ubusanzwe mu Minsi mikuru, wasangaga hirya no hino hari urujya n’uruza mu masoko, mu gusoza umwaka wa 2021 bwo byaratandukanye nk’uko abacuruzi bavuga ko nta bakiriya babashije kubona; bityo n’inyungu bari bategereje kubonera mu bababagana bahaha, bitegura kwizihiza ibirori byo kwinjira mu mwaka mushya, ngo ntayo babonye kuko COVID-19 yashyize abantu mu bukene.
Aba bacuruzi bagaruka ku kuba ntacyo binjije nk’uko byari bisanzwe, haba abakora ubucuruzi bw’ibiribwa, ibyambarwa ndetse n’inkweto.
Kubwimana Aimable, acururiza imyambaro ahazwi nko mu Giporoso, yagize ati “Mbere ya COVID-19, abantu bazaga kugura imyenda mishya ya Noheli n’Ubunani, bakagurira abana; ariko hano twese dufite ikibazo kimwe, turi guhomba cyane nta baguzi rwose. Gusa na none mbona icyabiteye, ari uko iki cyorezo kimaze igihe kinini, rero abantu nta mafaranga bafite.”
Mukeshimana Clarisse, umaze imyaka 8 acuruza ibiribwa bitandukanye, we avuga ko Ubunani mu bihe bya COVID, butandukanye cyane n’ubw’indi myaka.
Ati “Mbere twungukiraga mu Minsi Mikuru, kuko twabaga twaranaranguye byinshi twizeye abaguzi, ariko kuri ubu n’ibyo twaranguye mu byumweru 2 bishize, turacyabifite; nta baguzi bariho.”
Umulisa ucuruza ibikomoka ku matungo avuga ko amaze imyaka icumi acuruza inyama,inkoko n’amafi, ariko na we akaba yarabonye itandukaniro mu micururize yo gusoza umwaka wa 2021, agereranyije no mu bihe by’Iminsi Mikuru bindi byahise.
Agira ati “Mbere y’umwaduko w’icyi cyorezo, ku Bunani twacuruzagamo inka 3 cyangwa 4, n’inkoko n’amafi birenga Magana abiri; ariko kuri ubu n’inka 1 ntiri gupfa gushira, uwacuruje neza ntarenza inkoko 5 n’amafi 5. Kandi ni ho twari twiteze amafaranga y’ishuri y’abana, rwose igihombo cyabaye kinshi.”
Hari mu bihe bidasanzwe
Impuguke mu by’ubukungu, Kaberuka Teddy avuga ko Iminsi Mikuru n’ubwo aba ari igihe cyo gucuruza, ntaw’ukwiye kwirengagiza ko yabaye mu bihe bibi; haba ihungabana mu by’ubukungu, iyubahirizwa ry’amambwiriza menshi n’amasaha yo gukora yarahindutse, ndetse na byinshi bijyanye na bizinesi byarahagaritswe.
Yagize ati “Iminsi mikuru yose muri ibi bihe by’impera z’umwaka, mu bihe bisanzwe aba ari ibihe abantu bagira ibirori mu ngo, hakabaho ibituma abantu bakoresha amafaranga cyane; Ariko hari impamvu yatumye batabikora. Iyo bihari ni bwo hakoreshwa amafaranga menshi, noneho abacuruzi bagacuruza byinshi, naho ubu kubera ko hari amambwiriza menshi abuza abantu gukora ibirori, ntibagura kuko ntagituma bagura, bakomeza kubaho muri bwa buzima busanzwe, ni ikibazo gishingiye ku bihe bibi turimo.”
Akomeza avuga ko icyakorwa ari uko amambwiriza yakoroshywa, kuko uko agenda akomera ari na ko bigora abantu, kandi n’ibikorwa bya muntu bijyanye n’ubukungu bigahomba; ngo kubera ko iyo batakoze, ubucuruzi buhungabana na bo bagahomba.
Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kuvugurura no gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye ubwandu bushya bwa virusi yihinduranyije, yiswe Omicron.
Mu ngamba nshya zashyizweho hagamije gukumira ubwandu bw’iyi virusi bwihuta, zirimo ko umuntu wese winjira mu isoko agomba kubanza kubahiriza amabwiriza, arimo gukaraba intoki ndetse no kwerekana ko yikingije; ibyo bamwe bahamya ko byatumye ababagana bagabanuka cyane mu bihe by’Iminsi Mikuru.
Munezero Jeanne D’Arc