Hari abayoboke b’idini Gatolika bavuga ko amafaranga bakwa kugira ngo bo cyangwa abana babo bahabwe amasakaramentu ari menshi cyane bityo bikaba bituma bamwe barimo kwigira mu yandi madini cyangwa amatorero.
Hari abavuga ko mu myaka myinshi bamaze ari abayoboke Gatolika amafaranga bakwaga mbere yari makeya ku buryo ntawayaburaga ibintu bitandukanye no muri iyi minsi ngo kuko bisa nko kugura amasakaramentu kandi ku giciro cyo hejuru.
Umwe yagize ati “Iyo utayafite ntabwo iryo sakaramentu ubasha kuribona, ahubwo benshi barimo kugenda kubera amafaranga bacibwa.”
Undi muturage yagize ati “Njye mbona amasakaramentu bisigaye ari ukuyagura ubu se wavuga ngo ugiye guhesha umwana batisimu utabitse amafaranga ibihumbi Magana, ngaho ibaze! Wibeshye ukamara umwaka udatuye, ukavuga ngo ugiye kwa padiri gusezerana ntibashobora kugusezeranya utabanje kwishyura ibyo bita umwenda.”
Uwabashije kugira icyo avuga ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika yavuze ko ibi atari ko bimeze kuko amasakaramentu atagurwa, gusa avuga ko buri mukristu hari umusanzu asabwa gutanga.
Padiri Ntagungira Jean Bosco uyobora Paruwasi Regina Pacis muri Diyosezi ya Kigali aganira na Radio/TV10 yavuze ko ahubwo abakristu babanza kubara andi mafaranga bazatakaza mu birori n’iyo minsi mikuru bakumva bigoye.
Ati “Benshi baba batekereza iminsi mikuru yabo kuko hari igihe bakubwira ngo ‘tugomba gutumira abantu, tukagura imyenda y’abana…’ noneho babishyira muri ‘budget’ ugasanga yabaye ndende.”
Ikibazo cy’amafaranga abakristu bakwa mu buryo butandukanye cyagiye cyumvikana mu madini n’amatorero atandukanye usibye abahitamo kujya ahandi hari naho wumvaga ngo abayoboke, abashumba bashwanye, bareganye cyangwa se banarwanye.
NSHUNGU RAOUL
