Ku wa mbere, tariki ya 12 Kamena 2023, mu Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) habereye inama nyunguranabitekerezo mu kunoza gahunda zijyanye no gufungura amashami y’ubuforomo n’ububyaza.
Iyi nama yahuje ubuyobozi bw’iri shuri n’inararibonye muri serivisi z’ubuzima nk’abaganga, abayobozi b’ibitaro n’abandi.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa ICK, bahuye bagamije kunoza by’umwihariko progaramu zitandukanye zizatangwa ku banyeshuri baziga mu ishami ry’ubuforomo n’ububyaza, biteganyijwe ko rizafungura mu ntangiro z’umwaka w’amashuri 2023/2024 mu gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) cyaba cyemeye ubusabe bwa ICK.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi ari nawe muyobozi wa ICK kugeza ubu, atangaza ko mu mwaka wa 2007 aribwo ishuri ry’ubuforomo ryitiriwe Mutagatifu Elizabeti ryashyizwe mu maboko ya Kaminuza y’u Rwanda rivuye mu maboko ya Diyosezi ya Kabgayi, nyuma mu ntangiro z’umwaka wa 2023 ryongera kugarurwa mu maboko ya Diyosezi ya Kabgayi.

Akomeza avuga ko nyuma yo kugisha inama inzego zitandukanye zirimo Ministeri y’Ubuzima na Ministeri y’uburezi, Diyosezi ya Kabgayi yatangiye urugendo rwo gufungura aya mashami agakorera aho iri shuri ryahoze, ariko uwo mushinga uhabwa Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK).
Kuba i Kabgayi harubatswe inzu yo kubyariramo igezweho (Modern Maternity), ibigonderabuzima byinshi bya Diyosezi ya Kabgayi, umubare munini w’ibitaro biri mu ntara y’Abajyepfo, biri mu mpamvu zatumye Diyosezi ya Kabgayi itangira umushinga wo kugarura amashami y’ubuforomo n’ububyaza mu mujyi wa Muhanga.
Myr Ntivuguruzwa avuga kandi ko Kaminuza yiteguye gutangiza aya mashami mu rwego rwo kuziba icyuho kiri ku isoko ry’umurimo, kuko yamaze gutunganya ibizakenerwa byose.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana amara impungenge abitabiriye inama n’abateganya kuza kwiga muri iri shuri, ko biteguye neza.
Agira ati “Kugeza ubu, nta mpungenge dufite haba kubirebana n’ibikoresho, abarimu bafite ubunararibonye, umutungo n’ibindi. Ibyo byose twarabyiteguye ku buryo tuzajya tugendera ku bipimo by’urwego rw’igihugu.”
Akomeza avuga ko yizeye ko bigenze neza iyi porogaramu yatangira mu kwezi kw’Ukwakira 2023. Ati “Iyi ntambwe y’uyu munsi niyo ntambwe ya nyuma yitwa ‘External validation’, hanyuma ibyavuyemo bigashyikirizwa HEC, na yo ikabisuzuma ikabona gutanga igisubizo. Twizera rero ko bitazatinda kuko twamaze guhura na Ministeri y’Ubuzima ndetse na Ministeri y’Uburezi kandi bose batwemereye kutuba hafi.”
Dr. Jean Baptiste Muvunyi, Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Kabgayi, yizeza ubuyobozi bw’iyi kaminuza ko bazafatanya mu gutanga ubumenyi bukenewe ndetse n’imenyerezamwuga ku banyeshuri bazagana iri shuri.

Kugira ngo ubishaka azemerwe kwiga mu mashami y’ubuforomo n’ububyaza, agomba kuba yararangije nibura amashuri yisumbuye mu mashami y’Imibare-Ubutabire-Ibinyabuzima (MCB), Ubugenge-Ubutabire-Ibinyabuzima (PCB) ndetse n’abize ubuforomo kandi akaba yaratsinze nibura amasomo abiri y’ingenzi.
Abize igiforomo mu myaka ya kera, basabwa kuba bafite nibura amanota 60% ku mpamyabumenyi zabo.
Mu bindi bisabwa harimo icyangombwa kigaragaza ko utakatiwe n’inkiko no kuba ufite indangamanota zo mu myaka y’uwa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu y’amashuri yisumbuye.
Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) risanzwe rifite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu mashami arimo itangazamakuru n’inozabubanyi, uburezi, ubukungu, icungamutungo, iterambere ry’imijyi n’ibyaro, ndetse n’ibidukikije.
Panorama

Uzarama seraphine
July 10, 2023 at 10:59
nonese hazaboneka bruce cyangwa nukwiyishyurira