Mu marushanwa ya Handball Championship amaze iminsi abera muri Kigali Arena, ikipe y’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi yatewe mpaga (forfait), nyuma yo kutitabira umukino wayo wa mbere wari kubahuza n’ikipe y’igihugu ya Maroc.
Ikipe y’igihugu cy’u Burundi yakerewe kugera mu kibuga, nk’uko amategeko abiteganya, ko bagomba kuyitegereza iminota 15, yarinze irangira iyo kipe itaragera mu kibuga iterwa mpaga ityo. Ikipe y’igihugu ya Maroc yahise yegukana amanota atatu.
Amakuru dukura muri delegation yari iherekeje abo bakinyi bavuga ko babonye impapuro z’inzira ku munsi w’umukino saa saba z’amanywa. Byatumye bakererwa kwitabira umukino wabo wa mbere, kuko byageze saa munani n’igice bakiri i Bujumbura. Bageze i Kigali aho bagomba gukinira saa yine z’ijoro, bitegura gukina umukino wa kabiri na Libya.
Martin Kelly Ngendabadashaka