Mu gihe mu 1993, u Rwanda rwari rutuwe n’abaturage basaga miliyoni indwi (7.110.000). Ubushakashatsi bwakozwe bushingiye ku ibarurishamibare bugaragaza ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abantu 1.074.056; harokoka 309.368.
Muri aba bantu barakotse jenoside yakorewe Abatutsi harimo abagore basaga ibihumbi bitandatu (6.321) bafashwe ku ngufu bananduzwa virusi itera SIDA.
Nk’uko byagaragajwe n’Ikinyamakuru The Choronicles, ubu bushakashatsi bwakozwe muri 2015, bwerekana kandi ko mu Rwanda hinjijwe amatoni 581 y’imihoro ivuye mu mahanga iyo mihoro ikoreshwa mu kwica abatutsi.
Ingabo za RPA nizo zahagaritse jenoside zari ibihumbi cumi na bibiri (12.000), mu gihe ingabo za Leta yari iyobowe na Perezida Juvenal Habyarimana bitaga FAR zari ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000), naho ingabo z’umuryango wabibumbye (MINUAR) zari mu Rwanda mu gihe jenoside yakorerwaga abatutsi iba bari ibihumbi bisaga bibiri n’ijana (2.165).
Mu gihe inkiko gacaca zari zifite abacamanza b’inyangamugayo ibihumbi bisaga magana abiri mirongo itanu na bine (254.152), kugeza tariki ya 4 Mata 2019, abahamijwe n’icyaha cya jenoside abasaga ibihumbi makumyabiri na birindwi n’amagana atanu (27.591) babarizwaga muri gereza.
Mu manza ziandukanye, izi nyangamugayo z’inkiko gacaca zanditse impapuro zisaga ibihumbi mirongo itandatu (60.000), icyo gihe abahamijwe icyaha cya jenoside ibihumbi bitandatu (6.000) bangana na 22% basabye imbabazi bararekurwa.
Ibihumbi mirongo irindwi (70.000) basize bakoze jenoside baracyahunga ubutabera mpuzamahanga uretse 9 bafatiwe mu mahanga baregwaga kugira uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICTR, ariko kugeza ubu babuze igihugu cyabaha ubuhungiro bakaba bibereye i Arusha muri Tanzania.
Inkiko gacaca zakoresheje hafi miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyaridi 29,7) mu manza hafi miliyoni ebyiri (1,958,634); mu gihe ICTR yakoresheje miliyaridi ibihumbi bibiri na miliyoni magana abiri.
Nk’uko bigaragazwa n’Imibare yatanzwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu bijyanye n’ubuzima (ubuvuzi), Leta y’u Rwanda imaze gukoresha miliyaridi 29 mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse inatanga arenga miliyaridi 29 mu nkunga y’ingoboka.
Leta y’u Rwanda nanone imaze gukoresha miliyaridi 70 y’amanyarwanda mu kububakira amacumbi abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe imaze gukoresha ayasaga miliyaridi 170 mu burezi bw’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi.
Imaze gukoresha arenga miliyaridi 10 mu mishinga y’iterambere y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatusti. Aya mafaranga yose hamwe asaga Miliyari 336 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gaston K. Rwaka
Mukeshimana Moreen
April 17, 2023 at 08:17
Iyo urubeye umubare w’ abakoze jenoside n’ abo yakorewe hari icyo bivuga .usanga koko byarateguwe de toutes pieces kandi abajenosideri n’ ibigwari niyo mpamvu n’ ubwo Paul Kagame yababariye Imana ntabwo izabikora.
Anni Claude
April 17, 2023 at 08:28
Abirabura turacyafite ibibazo bikomeye iyo ubonye amafaranga yakoreshejwe muri ibi bibazo bishamikiye kuri jenoside usanga yari ku