Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko icyemezo cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyo kuganira n’Umutwe wa M23 kitatunguranye n’ubwo abayobozi benshi ba DRC bavugaga ko batazemera ibiganiro.
Alain Mukuralinda yabitangarije mu Kiganiro #BwakeyeBute cyatambutse kuri Radio Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Werurwe 2025.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, ni bwo Perezidansi ya Repubulika ya Angola yatangaje ko nyuma y’uruzinduko Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi, yagiriye i Luanda, yemeye ko Angola izaba umuhuza mu biganiro bizahuza abahagarariye Umutwe wa M23 na Leta ya Congo. Ibi biganiro biteganyijwe mu minsi iri imbere bigamije gushaka umuti ku bibazo by’umutekano muke muri DRC.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yagaragaje ko kuba DRC yateye intambwe yo kwemera kuganira na M23 byerekana ibintu bitatu by’ingenzi.
Agira ati “Iyo usuzumye uko ikibazo cyagerageje gukemurwa kuva imirwano yakongera gutangira, harimo ibintu bitatu navuga. Bagenzi be mu Karere, abakuru b’ibihugu ba EAC na SADC, bo bavugaga ko M23 bahari, ko ari Abanye-congo ndetse na we yaje kubyemera. Bigaragaza ko ikibazo ari icy’Abanye-Congo. Ni cyo kintu wavuga ko yacyemeye ku mugaragaro. Si ukongera kuvuga ngo ni ibikoresho, ni ibikonoshwa, bakoreshwa n’ikindi gihugu. Abyemereye ku mugaragaro natwe twese tubyumva.
“Icya kabiri ni uko yemeye ko ibibazo by’Abanyafurika bigomba gukemurwa n’ibisubizo by’Abanyafurika, izindi nkunga zikaza ari inyongera. Icya gatatu ni uko yemeye inzira y’ibiganiro nk’inzira yonyine yakemura iki kibazo.’’
Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yavuze ko DRC yatinze kwemera ibiganiro bya M23 kuko byakabaye byarakozwe hatarangirika byinshi. Agira ati “Ndebye ukuntu [Tshisekedi] yakomeje kwitwara ni umuntu uhinduka nk’uko ikirere gihinduka.’’
Akomeza agaragaza ko Tshisekedi ameze nk’uwamaze kwiniga kuko yamaze gukatira abayobozi ba M23.
Akomeza agira ati “Igikwiye ni uko hasohoka impapuro zo kumuta muri yombi [Tshisekedi]. Arakorana na FDLR, ntabwo ntekereza ko M23 yafata Goma na Bukavu, ukayita akana. Hari dipolomasi y’ikirumirahabiri. Abaturage bari kubura ubuzima bwabo ni benshi. Uyu munsi agiye kuganira ari kajoriti.’’
Perezida Tshisekedi yemeye kugirana ibiganiro na M23 mu gihe mu nshuro zitandukanye yumvikanye avuga ko atazicara ku meza amwe n’uyu Mutwe ndetse ibiganiro biganisha ku mahoro ntacyo byatanze.
Ku wa 8 Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bateraniye muri Tanzania mu nama yo kwiga ku gisubizo kirambye cy’umutekano muke muri DRC. Yanzuye ko ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi bihuzwa ndetse hanashyirwaho abahuza bashya.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yavuze ko kuba Tshisekedi yongeye kwisunga Perezida wa Angola, João Lourenço, ntacyo bitwaye kuko azi neza imiterere y’ikibazo.
Avuga ko icy’ingenzi ari uko imyanzuro ifatwa yubahirizwa. Yagize ati “Igihe kirageze ko hatabaho ibiganiro bya nyirarureshwa ndetse hakarebwa ko imyanzuro ishyirwa mu bikorwa. Niba ari byo Guverinoma ya DRC yihitiyemo, si ikibazo, ibiganiro byose uko byaza bimeze ni uko hafatwa umwanzuro ugashyirwa mu bikorwa mu buryo bwemejwe.”
Umusesenguzi muri Politiki akaba n’umwalimu muri Kaminuza, Prof Tombola Gustave, yavuze ko Tshisekedi nta yandi mahitamo yari asigaranye atari ukwemera ibiganiro na M23.
Agira ati “Urebye mu Muryango w’Abibumbye, ibyo DRC yashakaga byose bayerekaga imishyikirano, isanga ibyo yifuzaga urugi rufunze. Muri Afurika, yarasakuje cyane ariko isanga urugi rufunze, muri EAC na SADC [na ho yasanze urugi rufunze]. Umuntu ureba kure yabonaga ko icyo Tshisekedi asabwa ari ibiganiro byo guhuza Leta ya Congo na M23. Buri wese yarabibonaga ko ari ho bishyira.’’
Prof Tombola Gustave atangaza abatavuga rumwe na Tshisekedi, barimo M23 n’abandi bishyize hamwe, bashobora gusaba ko ava ku butegetsi.
Ati “Ntabwo ari umuntu wizewe wo kuganira na we. Ashobora kuba rero ari kugerageza gukomeza ku butegetsi bwe kuko abona ko nabishyira mu biganiro amahanga abyumva. Ni ibimurengera ngo akomeze ku butegetsi. Ndabona ntaho yageza DRC n’ubundi.”
Agaragaza ko Tshisekedi yagombaga kwemera ibyo amahanga amusaba, ari byo byo kujya mu biganiro.
