Ibi bintu byo kuganira no kwishongoranaho hagati y’abafana n’abayobozi b’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, umupira utaraba cyangwa warabaye, kandi bikajya mu itangazamakuru ry’ubwoko bwose, mbona bishobora kugira umumaro mu mpande nyinshi igihe bikozwe kinyamwuga kandi hakirindwa gutandukira no kuvuga ibiterekeranye.
Ibi bishobora gukundisha abenegihugu siporo, bishobora kongera abafana, bishobora gutera kunyoterwa, bishobora gutuma haba kwinjiza amafaranga mu itangazamakuru, telefoni, abacuruza ibinyobwa…
Biriya biganiro ni nka bimwe bijya biba hagati y’abateramakofe mbere y’igihe bikabatera ishyaka ryo kwitoza kandi bahura bakagira ubukana bwinshi cyane. Bituma n’abafana babo babona icyo bahererekanya.
Biriya rero bishohora no kuzamura amajyambere y’icyaro igihe hazabaho amahirwe yo gutuma ab’ubushobozi buke bagera mu masitade kuko amakuru nk’ayo avuga uko amakipi ateye cyangwa icyo abura, na bo abageramo bakayahererekanya bakagira inyota yo kujya kwirebera…
Kuriya byari bisanzwe amakipi ajya hariya akanigagurana mu kibuga barangiza bagataha, bikaguma hagati y’abagiye muri stade hamwe n’abanyamakuru bari bahari, ibyo ntibihagije.
Ikipi guhura n’indi ni ikintu kinini cyane kirenze ibyo byose, ku buryo kivuzwe mbere ndetse kikavugwa kirimo kuba, kikanavugwa nyuma y’aho, ni ibintu bishobora kuba imbaturabushyuhe ndetse n’imbaturabukungu muri sosiyete nyarwanda, ku buryo buganisha no mu guhindura imibereho y’abanyarwanda bakanarushaho gukunda siporo.
Ahubwo kubikora kinyamwuga mu buryo bunyuranye ni byo byatanga umusaruro. Aha ni naho inzego nka FERWAFA ariko cyane Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo (MINISPOC) batanga umurongo ngenderwaho na politiki ibinyuza mu nzira nziza bikabyara umusaruro.
Siporo ibamo umusaruro ushobora kwinjiriza igihugu kurenza na inzego zimwe na zimwe z’ubukungu.
Rutayisire Boniface
