Abayobozi bo ku rwego rwo hejuru b’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika batanze ibitekerezo byo kohereza abasirikare muri Sudani, aho intambara imaze amezi atatu.
Nk’uko tubikesha BBC yatangaje iyi nkuru, icyo gitekerezo cyatanzwe mu nama y’ibihugu bihuriye mu ishyirahamwe IGAD (Inter-Governmental Authority on Development), yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa mbere tariki ya 10/07/2023.
Abahagarariye impande zirwana, igisirikare cya Sudani n’umutwe Rapid Support Forces, bari batumiwe mu biganiro by’imbona nkubone muri Ethiopia ariko igisirikare cya Sudani cyanze kubyitabira.
Abo bayobozi bo mu burasirazuba bwa Afurika bavuze ko kohereza muri Sudani ingabo z’akarere, bizafasha mu gucungira umutakano abanyagihugu no kubagezaho imfashanyo.
Birakenewe cyane ko amahanga agera muri Sudani kugira ngo yirebere imbonankubone amarorerwa y’ihohoterwa abangamiye uburenganzira bwa muntu akorerwa abasiviri batari mu ntambara, cyane cyane muri Darfur.
Ku rundi ruhande, bitewe n’ubukana bw’intambara ndetse n’akajagari kakwiriye hirya no hino, ntibyoroshye ko hajyayo ingabo zibonetse zose ku buryo bwihuse. Kugera muri Sudani kwingabo z’amahanga, bishobora nanone kwamaganwa n’impande zombi zihanganye.
Abajenerali bayoboye ku mpande zombi, nibo bafashe iya mbere mu kwamagana kohereza ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Darfur, hashize imyaka irenga ibiri, ibintu abanyagihugu babaho mu buzima bushaririye.
Panorama