Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rigaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byazamutse guhera ku wa 5 Nzeri 2017, Lisansi ikaba yageze ku mafaranga y’u Rwanda 993 ivuye kuri 969 na ho mazutu ikaba igura 954Frw mu mujyi wa Kigali.
RURA ikomeza ivuga ko iri zamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli rishingiye ku rwego mpuzamahanga ariko kandi nta ngaruka rigira ku biciro byo gutwara abagenzi (Public Transport Fares).
Panorama
