Nyuma y’iminsi mike imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru yaberaga muri Quatar isojwe, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi -FIFA ryatangaje ko ryinjije arenga miliyari ugereranyije n’igikombe cy’Isi cyo mu 2018.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Bwana Gianni Infantino, yagaragaje ko mu gihe kingana n’imyaka 4 kuva mu 2018 batangira kugitegura kugeza mu 2022 gisojwe binjije miliyari 7 na miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga angana hafi ni inshuro ebyiri z’ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2022-2023, ingana na Miliyari 4,658 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ayo rero uyagereranyije nayo binjije mu gikombe cy’isi cyo mu Burusiya hiyongereyeho miliyali y’amadolari aho icyo gihe kuva 2014 kugeza 2018 hinjiye miliyari 6 na miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika
Mu magambo ye, Infantino agira ati “Ntewe ishema no kubabwira ko mu mateka y’igikombe cy’isi, bwa mbere twinjije amafaranga miliyali indwi na miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika. Ibi bikaba ari ingenzi cyane kuri twe nka FIFA ndetse na Quatar yo yakiriye imikino n’abaterankunga bose twabanye muri uru rugendo. Sibyo gusa kandi ndashima abakunzi ba ruhago ku rwego rw’isi kuko nibo batuma ibi bishoboka”.
Kugira ngo FIFA yinjize akayabo k’amafaranga angana atyo byaturutse mbere na mbere ku bufatanye n’ubwitange buziguye bw’igihugu cya Quatar, aho yizaniye abaterankunga bakomeye nka Quatar Energy, Banki y’igihugu QNB n’Ikigo cy’itumanaho cya Ooredoo. FIFA yo yazanye abaterankunga nka Crypto na Algoraland.
Ibijyanye n’uburenganzira bwo kwerekana imikino ku mateleviziyo na byo biri mu by’ingenzi byinjirije FIFA mu gihe cy’igikombe cy’isi. Iryo soko mu 2011 ryari ryaregukanwe n’Ikigo cy’igihugu cy’itumanaho n’itangazamakuru cya Quatar BeIN Sports na Televiziyo y’abanya- Amerika Fox, aho ibyo bigo byombi byatanze agatubutse muri FIFA.
Mu mafaranga FIFA yari yakuye mu baterankunga n’uburenganzira bwo kwerekana imikino nayo yagombaga kwishyura amafaranga y’ibihembo ku makipe yitabiriye igikombe cy’isi, aho arenga miliyoni 440 z’amadolari y’Amerika zatanzwe mu bihembo by’umwihariko, miliyoni 44 zahawe Argentina nk’abatwaye igikombe. Si ibyo gusa kandi hiyongeraho gucumbikira abantu, kubagaburira no kwishyura amafaranga y’ingendo ku makipe 32 yitabiriye imikino.
Mu gihe igikombe cy’Isi cya Quatar, kirangiye hatangiye gutekerezwa ku gikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, aho mu mibare ya FIFA hitezweko ko izaca agahigo hakinjizwa agera miliyari 10 z’amadolari ya Amerika, bitewe n’impamvu zirimo ko kizakinwa n’amakipe menshi 48 ugereranyije na 32 yari asanzwe kandi kizabera mu mijyi 16 itandukanye kandi minini n’izindi nyinshi.
Amen Dider
