Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Igisigo gituwe mwarimu: “Murêzi wange”

Karangwa Sewase, Umurezi akaba n'Umusizi (Ifoto/Panorama-Ububiko).

Tariki ya 5 Ukwakira, ni umunsi ngarukamwaka wa mwarimu. Uyu munsi ubaye mu bihe bikomeye iyi yose yugarijwe n’Icyorezo cya COVID-19. Amashuri yarahagaze, ariko mwarimu ntiyahagaze gukora no gutanga ubumenyi. Abarimu bo mu mashuri yigenga tubifurije gukomera, kuko bo bahuye n’ikibazo ubugirakabiri, kuko abenshi basubikiwe amasezerano y’umurimo. Ariko kandi. Mwarimu ni Mudakenesha.

Karangwa Sewase, Umurezi yafashe umwanya akora mu nganzo yifuriza Mudakenesha, Mwarimu, umunsi mwiza.

 

Murêzi wange

 

Naje ntakoma,

Nkanjakanja ivata,

Ntatuje ntumva,

Mbona ibihu,

Ndembye ngowe.

 

Uranyita ndimenya,

Unsubiza ijambo,

Ndatobora ndahimba,

Unkuramo ivata,

Uvuguta umuti,

Undema ubuzima.

 

Nari nde,

Nari iki,

Nari uwuhe,

Nari uwahe,

Nari uwande,

Ko ari wowe wantuje…

 

Murêzi wange

 

Ni wowe ndi,

Intambuko ni iyawe,

Kumwenyura ni ukwawe,

Narazwe nawe,

Untoza ishyaka,

Unyima ishyari,

Umpa rugari.

 

Wanzamuye mu ntera,

Untuza ahakwiye,

Unsegura isuku,

Utsura ubwenge,

Unyuzuza ubumenyi,

Ungabira ijabo

 

Wampaye impamba,

Nyifungura ubudashira…

Unyereke isôoko,

Umvunyishiriza isokô

Unsumbya isumbwe,

Ndizihirwa ndaguka,

Unkamira sine.

 

Ntungu urutoki intamenya,

Abavuga ngo baguhemba,

Ni impamo ntibakuruta.

Abagutera ibyondo,

Bareze agatuza,

Bagukwena ngo ntukomeye,

Ni injiji zijisha,

Nibaguhe izuba,

Ukomeze inganzo.

 

Sacco yacu,

Hanga ibyishimo,

Rema Isi nziza,

Ituje isukuye,

Umurezi wacu anezerwe,

Wimusunika adasitara,

Muhe ubukungu,

Atahe neza,

Aryame neza asinzire,

Yihaze ahaze ubwenge.

 

Abagena ibyo atanga,

Namwe kandi,

Mu gihe agemûura,

Mumuhe intebe,

Abereke igikwiye,

Gisumba ibindi…

 

Murêzi wange,

 

Nagusigâ nkunyeta,

Sinabona imikarago,

Usumba bose,

Imana Irabizi,

Wayiteye inkunga,

Murema muntu,

Isi itahwa ituze.

 

Wirukanye ubuhone,

Uhangura ibyaha,

Usiga Isi irabengerana,

Uhanga imihanda,

Wubaka imiturirwa,

Ugwiza ubutunzi,

Utungisha abatunze.

Ema mu Rwanda

Karangwa Sewase

1 Comment

1 Comment

  1. Prosper MUSEMAKWELI

    November 2, 2020 at 20:52

    ibyabarimu byasakuje ubutumwa Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byanyujije kuri Twitter, byatangaje ko Abayobozi bo muri Rwanda Education Board bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.

    Ubutumwa bugira buti:” Abayobozi bakurikira bo muri Rwanda Education Board bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye:

    1. Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

    2. Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

    3. Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities