Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Igitabo, inshuti muganira ukaguka mu bwenge n’ubuhanga

Hategekimana Richard, Umuyobozi w'Ihuriro ry'abanditsi b'ibitabo akaba n'Umuyobozi w'Umuryango w'Urubyiruko uharanira iterambere rirambye (RYOSD)

Mu buzima bw’umuntu bwa buri munsi, akenera inshuti baganira bakajya inama. Akenera kugura ikintu kimuneza, kimukemurira ibibazo, kimuteza imbere ndetse kinamwubaka. Iyo usoma igitabo wumva uganira n’inshuti yawe, inshuti ikomeye, bityo ukaguka mu bwenge n’ubuhanga.

Abantu bamwe baha agaciro kadakwiye igitabo. Ntibazi ko igitabo aricyo shingiro ry’iterambere rirambye, ishingiro ry’ubuzima bwiza, ishingiro ry’ubwenge, ishingiro ry’imibereho myiza, ishingiro ryo kubaka igihugu, ishingiro ryo gusigasira Igihango ndetse igitabo ni ishingiro ryo kugira igenamigambi rirambye.

Njya nibaza ibibazo bikurikira: Kuki umuntu agura umwenda w’ibihumbi ijana ariko akumva atagura igitabo cy’ibihumbi ijana? Kuki umuntu agura Mudasobwa (Computer) y’ibihumbi magana atanu ariko akumva atagura igitabo cy’ibihumbi magana atanu? Kuki umuntu agura ururabo rwo guha inshuti ye ariko akaba akaba atamuha impano y’igitabo?

Nashimishijwe cyane n’ikiganiro nagiranye na Ken Chartrand mu mwaka wa 2016, ubwo twari kumwe i NEWYORK muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dutembera. Yambwiye ko mu mpano nziza ashobora guha umuntu akunda ko hadashobora kuburamo igitabo. Mubajije impamvu arambwira ngo “igitabo ni inshuti nziza muganira ukunguka ubwenge n’ubuhanga.” Ambwira ko igitabo ari urwibutso rurambye, urwibutso rudashira, urwibutso rw’ubucuti, urwibutso ruramba; ambwira ko buri kwezi agura ibitabo bibiri byo gusoma ko adashobora kuryama adasomye igitabo, kuko gituma aruhuka neza; gituma yiyungura ubumenyi burushijeho.

Nyuma y’ikiganiro twagiranye, nahise nkunda birushijeho igitabo, mpitamo kwimakaza umuco wo kwandika, kugura ndetse no gusoma ibitabo. Iryo shyaka ryatumye uyu munsi maze kwandika ibitabo bine, kandi kimwe muri ibyo cyemejwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), kikazakoreshwa mu mashuri nk’igitabo cyifashishwa (reference book). Mu biro byanjye harimo ibitabo naguze nsoma kenshi, mu rugo iwanjye, Umuryango wanjye nawuguriye ibitabo byo gusoma, kandi bamaze kubikunda.

Birakwiye ko twimakaza uyu muco mwiza ufasha kubaka u Rwanda twifuza ndetse na Afurika, tugura ibitabo, tubiha agaciro gakomeye, tubitangamo impano ku nshuti dukunda, tubisoma aho turi hose; haba mu kazi, mu modoka, mu ndege cyangwa turuhutse. Ibi bizadufasha kurushaho gutera imbere dufite ubuhanga bwimbitse dukomora ku bikubiye mu bitabo by’abahanga.

Ibi kandi bizadufasha kwihuta mu iterambere ndetse turusheho kumenya aho tuva, aho tugeze n’ikerekezo cy’u Rwanda ndetse na Afurika,

Bizadufasha kurushaho kuba abarinzi b’ibyagezweho mu Rwanda no muri Afurika bityo tubisigasire ndetse tunabyubakireho ibindi bikorwa byinshi kandi byiza.

Nk’uko biri mu kivugo cyacu cy’Intore “Abanyarwanda twiyemeje kutazatererana Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, Umutoza w’Ikirenga akaba n’Intore izirusha Intambwe, ko tutazamutererana mu kubaka u Rwanda.” Rero tumufashe kubaka u Rwanda na Afurika twifuza, twimakaza umuco wo kwandika, kugura ndetse no gusoma ibitabo.

HATEGEKIMANA Richard

Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda

E-mail: hategrich@gmal.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities