Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira 2016, i Nyamata muri Palast Hotel guhera ssa kumini n’imwe z’umugoroba hazabera igitaramo cyo kwibuka umuhanzi w’injyana ya Reggae, Nyakwigendera Lucky Dube, witabye Imana mu 2007 afite imyaka 43.
Icyo gitaramo kizitabirwa na Krizzo the African (Kigali), Natty Dread (Uganda), Ben Nganji (Kigali), Ras 2T (Kigali), Adjoba Love (Burundi), Said Brazza (Burundi), Mako Nikoshwa (Rwanda) n’abandi.
Iki gikorwa kibimburiye gahunda y’aba bahanzi yo kuzenguruka igihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo kumenyekanisha no gukumbuza Abanyarwanda injyana ya Reggae, ku gitekerezo cy’umuhanzi Krizzo the African, ukoresha injyana ya Reggae.
Kwinjira muri iki gitaramo cy’i Nyamata ni 1000Frw.

I Nyamata harategurwa igitaramo cyo kwibuka Lucky Dube.

Krizzo utegura ibitaramo bizazenguruka u Rwanda mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda injyana ya Reggae.
