Ku isi hose, iterambere ry’Imiyoborere myiza, ubukungu, ubutabera ndetse n’imibereho myiza by’abaturage bishingira ku bumenyi bw’abaturage bakomora mu gusoma ibitabo.
Gahunda ya Leta y’u Rwanda (2017-2024), mu nkingi y’iterambere ry’ubukungu (Economic Transformation), bigaragara ko Ubukungu bw’u Rwanda bugomba kugerwaho bushingiye ku bumenyi bw’Abaturage (Economy based Knowledge).
Ubumenyi ndetse n’ubuhanga bukomoka mu gusoma ibitabo, haba ibitabo bivuga ku miyoborere myiza, ibitabo bivuga ku iterambere ry’ubukungu, ibitabo bivuga ku mibereho myiza ndetse n’Ubutabera.
Kugira ngo ibi bigerweho ni byiza ko mu nzego z’abikorera bashyiraho isaha yo gusoma ibitabo (Reading Hour), mu madini(bashyiraho isaha yo gusoma),mu nzego za Leta hashyirwaho isaha yo gusoma(nkuko habaho buri wa gatanu amasaha ya siporo nibyiza cyane kugira isaha yo gusoma ibitabo ku bakozi bose).
Nagiranye ikiganiro n’umukozi umwe arambwira ati: “Buri wa gatanu nyuma ya saa sita twakoraga siporo tugahagarika akazi, ati ‘ariko ubu kubera COVID-19 nta siporo igikorwa’ ati ‘ariko iyo tuza kuba dufite isaha yo gusoma mu kazi twese tukanjya mu isomer (Library) byagira umumaro cyane kandi bigatuma dukomeza gutanga umusaruro ndetse mwinshi mu kazi.”
Uwo mukozi yarambwiye ati: “muri gahunda ya Leta (NST1) tugomba kubaka igihugu cyacu dufite ubumenyi kandi ubumenyi bugakomoka mu gosoma, nitutagira gahunda yihariye yo gusoma ibitabo, bizagenda bite?”
Ibihugu byateye imbere abaturage baho barangwa no gusoma ibitabo bityo bikanafasha kwihuta mu iterambere.
Umuhanga umwe yaravuze ati “burya umukozi udasoma ibitabo biragoye gutanga umusaruro kuko burya umuntu atanga icyo afite.”
Bamwe mu bakozi bibaza impamvu mu bigo byabo hataba amasomero (Library), abo bakozi bibaza impamvu ibigo byabo bitagura ibitabo ndetse ngo nta na gahunda yo gukangurira abakozi gusoma ibitabo.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Isoko Abanyarwanda tuvomaho iteka, adutoza ko dukwiriye kurangwa no gusoma ndetse no kwandika ibitabo byose bigamije iterambere rirambye ry’u Rwanda.
Twese, dufatanye kwimakaza uyu muco mwiza wo kwandika ndetse no gusoma ibitabo bityo twiyubakire u Rwanda rwacu ndetse na Afurika.
Byaba byiza kurushaho, mu ngengo y’imari ya buri kigo haba icya Leta, Imiryango Nyarwanda Itari Leta, Abikorera ndetse n’abantu ku giti cye iteka bateganya amafaranga yo kugura ibitabo, ibi bikaba umuco.
Umusaza umwe mukuru yahanuye abantu arababwira ati “bana banjye nitudasoma ibitabo bizagorana kwihuta mu iterambere rirambye, bityo mwimakaze uyu muco.”
Mu gihugu cya Singapore, abaturage benshi barangwa n’uyu muco wo gusoma ndetse no kwandika ibitabo, byabafashije kwihuta mu iterambere.
Tugure ibitabo cyane cyane ibyanditswe n’Abanyarwanda dukomere ku ndangagaciro na Kirazira z’umuco Nyarwanda.
U Rwanda, ni jyewe nawe tugomba kurwubaka
INKOTANYI zatwubakiye Umusingi ukomeye tuwubakireho ibikorwa byinshi byiza bishingiye kubumenyi dukura mu bitabo.
Dusome ibitabo bivuga amateka y’u Rwanda, ibitabo bidusubiza ku isooko, ibitabo bidufasha gutegura neza imishinga yubaka u Rwanda, ibitabo bitoza Urubyiruko n’abategarugori gukunda u Rwanda na bene Kanyarwanda n’ibindi bitabo byiza bibereye Intore z’u Rwanda.
Isaha yo gusoma ibitabo ibaye ihame mu bakozi bose byafasha kwihutisha iterambere twifuza ndetse bikadufasha kugera ku cyerekezo cya 2050 ndetse n’icy’Afurika cya 2063. Tugure ibitabo bijye mu masomero, dusome ibitabo ndetse tunashyireho isaha yo gusoma ibitabo kubakozi bose ndetse no kumugoroba w’ababyeyi bikorwe.
Abanyarwanda dufite amahirwe yo kugira Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika KAGAME Paul, dukomeze kumufasha dushyira mu bikorwa impanuro zose aduha harimo n’izo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika ibitabo.
HATEGEKIMANA Richard,
Chairman w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda,
hategrich@gmail.com
+250788304401.
