Komisiyo ishinzwe Gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC: Rwanda Demobilization and Reintegration Commission) mu rwego rwo gushyigikira imijyi yunganira Umujyi wa Kigali (Secondary Cities), himurirwamo bimwe mu bigo bya Leta, yo yimuriye icyicaro cyayo i Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru.
Iki gitekerezo cyo gushyigikira imijyi yunganira Umurwa Mukuru ni cyiza. Ariko k’ubwanjye mbona atari ibigo byose bikwiye kwimurirwa mu ntara cyangwa se ngo byimurwe hatabanje gukora isesengurwa ngo harebwe niba bitanga igisubizo cya nyacyo cyangwa bitaba ahubwo ibizabyara izindi mbogamizi.
Njye mbona kwimurira Biro ya Komisiyo ya Demobilizasiyo i Musanze byaratumye ikorera ibutamoso kandi bizatuma idashobora kwihutisha akzi ishinzwe, mu byerekeye serivisi itanga ku bagenerwabikorwa bayo.
Kuba yakoreraga i Kigali, ni hamwe muhatumaga abagenerwabikorwa bayigana kandi abenshi badafite ubushobozi buhambaye, biborohera kuyegera, aho baba baturutse hose.
Mbona rero barayimuye bayijyana i Musanze batabanje gukora isesengura neza ngo barebe abo iha serivisi, bikaba bibangamiye abagenerwabikorwa bayo, aho kubabera igisubizo ahubwo bikababera ikibazo kandi cy’ingutu.
Uwimura ikigo yagombye kubanza gusesengura ikibazo, kuko mu ntara y’Amajyaruguru siho hari abagenerwabikorwa ba Komisiyo benshi, ndetse banafite ibibazo bikomeye. Umujyi wa Kigali hamwe n’Intara y’Iburasirazuba bafite abagenerwabikorwa bafite ubumuga ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima bagera kuri 53.6 ku ijana, barenze kimwe cya kabiri cy’igihugu cyose. Intara y’Amajyaruguru niyo ifite bake kuko ari 12.4 ku ijana.
Iyo ucukumbuye imibare ya Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Umujyi wa Kigali ufite abagenerwabikorwa 14,642 muri bo abafite ubumuga n’ibindi bibazo bakurikiranwa na RDRC bagera kuri 806 bangana na 23.0 ku ijana. Intara y’Iburasirazuba ifite abagenerwabikorwa 13,486 muri bo abafite ubumuga n’ibindi bibazo bagera ku 1071 bangana na 30.6 ku ijana. Intara y’ibiurengerazuba ifite abagenerwabikorwa 17,534 abafite ubumuga n’ibindi bibazo bakurikiranwa na RDRC bagera kuri 622 bangana na 17.7 ku ijana, Intara y’Amajyepfo ifite abagenerwabikorwa 13,367 muri bo abafite ubumuga n’ibindi bibazo by’ubuzima bakurikiranwa na RDRC bagera kuri 566 bangana na 16.1 ku ijana na ho Intara y’Amajyaruguru ikagira abagenerwabikorwa 11,024 muri bo abafite ubumuga n’abafite ibindi bibazo by’ubuzima bakurikiranwa na RDRC bagera kuri 435 bangana na 12.4 ku ijana.
Abagenerwabikorwa ba RDRC bakurikiranwa umunsi ku munsi n’abakozi ba Komisiyo ndetse n’abayihagarariye hirya no hino mu ntara ku bufatanye n’Inkeragutabara ndetse n’inzego z’ibanze.
Uretse abakozi bo ku cyicaro gikuru cya RDRC, Komisiyo ifite abakozi bayihagarariye hirya no hino mu ntara bakurikirana ibikorwa byayo ndetse n’abafatanyabikorwa, hakiyongeraho ikigo cyo gitanga amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, kigatangirwamo amasomo y’ubumenyingiro kiri i Mutobo. Hiyongeraho kandi ikigo cya Muhoza cyakira abana bari abasirikare babanye n’abarwanyi mu mashyamba na cyo kiri mu karere ka Musanze.
Urebye inshingano y’ibi bigo byombi, igihe abari mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bazaba bamaze gutahuka, inshingano zabyo zizahita zihinduka, icya Mutobo gisigarane kwigisha ubumenyingiro na ho icya Muhoza cyo kiveho burundu.
Gukura rero ikicaro cya Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, i Kigali, bigaragara ko bishobora kuba bitarabanje kwigwa no gusesengurwa neza, kuko abakiganaga bitazaborohera kugera i Musanze keretse umunsi hazaba hashyizweho uburyo budasanzwe, nko kubaha itike igihe bazaba bakigannye bashaka serivisi.
Impuguke mu kwimaka amahoro mu Biyaga Bigari, Bwana Claude Mupaze, yibaza impamvu Komisiyo yakuwe ahari abagenerwabikorwa benshi ikajyanwa mu ntara. Ati “Kuki bimuye ibiro bya Komisiyo i Kigali. Sibyo, kuko n’ahandi mu bindi bihugu, Komisiyo zibarirwa mu murwa mukuru kugira ngo ishobore gupanga neza akazi kayo mu gihugu cyose.”
Akomeza agira ati “Nakoze ubushakshatsi nsanga mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Burasirazuba, ariho hari abari abasirikare benshi ugereranyije n’ahandi mu gihugu hose. Niyo mpamvu mbona ubuyobozi bukuru bwagombye gukorera i Kigali.”
Yongeraho ko impuguke n’abandi bafite ubumenyi bunyuranye bashobora no gutanga amahugurwa bari mu Mujyi wa Kigali, bityo kubajyana mu ntara bizahenda Komisiyo, nyamara ingengo y’imari yayo itarahindutse, nyamara abo bantu ibakeneye.
Kuba rero ikicaro cya Komisiyo cyarahungishijwe ahari abagenerwabikorwa benshi, mbona bizaba ikibazo haba ku bakozi ndetse no ku bagenerwabikorwa. Kuba Komisiyo yakorera i Kigali byoroheye cyane abagenerwabikorwa bayigana aho baturuka hose kuko hagerwa byoroshye.
Natangajwe cyane no kubona Komisiyo yimurwa idafite aho gukorera, igacumbikirwa mu macumbi yari asanzwe acumbikira abagenzi ya Fatima, ibikoresho bigakusanyirizwa ahantu hamwe, ibiro Komisiyo izakoreramo bigatangira gutunganywa nyuma. Ese mu kuyimura kuki batigeze babanza gutunganya aho izakorera? Ni iki cyaba cyaratumye Komisiyo yimurwa hutihuti?
Mbonigaba Rugira/Umusomyi wa Panorama
