Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ihungabana n’uburwayi bwo mu mutwe bidindiza iterambere ry’abahuye na byo n’iry’imiryango

Uwagize ihungabana ndetse n’abafite uburwayi bwo mu mutwe bibagiraho ingaruka zikomeye haba ku iterambere ryabo ndetse n’iry’imiryango yabo. Uwahuye n’ihungabana n’uwagize uburwayi bwo mu mutwe ntibaba bagifite ubushobozi bwo kwitekerereza umushinga wabateza imbere. Imiryango yabo na yo itakaza byinshi mu kubakurikirana no kubitaho byashoboraga kugira ibindi bibafasha mu iterambere.

Dr. Dynamo Ndacyayisenga, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima –RBC, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, avuga ko Ihungabana n’Uburwayi bwo mu mutwe bidindiza iterambere ry’abahuye na byo, imiryango yabo ndetse n’igihugu.

Agira ati “Umuntu iyo yagize ibibazo byo mu mutwe agira ububabare kandi n’abarikumwe na we haba mu muryango n’abaturanyi bibagiraho ingaruka. Abagize umuryango bamutakazo byinshi kuko kumuvuza bifata igihe kirekire. Umurwayi na we ntaba agishoboye kwita ku muryango we no kuwushyigikira ngo utere imbere. Iyo rero nta terambere mu muryango n’iry’igihugu riradindira.”

Niyibizi Consolatrice, Umukozi ushinzwe serivisi yita ku buzima bwo mu mutwe mu bitaro by’Akarere bya Nyamata, avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu karere ka Nyamata biri hejuru bitewe ahanini n’uko ako karere kabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwo hejuru, ingaruka zayo zibasira cyane abahuye n’ihungabana. Hari n’ibindi bikomoka ku mibereho y’ubuzima busanzwe.

Agira ati “Ibibazo by’ihungabana bitera ubukene kuko aba atagikora uko bisanzwe. Bikenesha abandi kubera ibimugendaho cyangwa se ashobora no kwangiza iby’abandi haba mu muryango ndetse n’abaturanyi. Wa muntu uhora kwa muganga ntakora, hari n’abagera ku rwego rwo kugira abandi babacunga ntihagire ikindi bakora.”

Uwahuye n’ihungabana cyangwa ibibazo byo mu mutwe ashobora gukira

Imiryango ifite abahuye n’ibibazo byo mu mutwe cyangwa se ihungabana kimwe n’abahuye na byo bagashobora kubisohokamo, bavuga ko kugira umurwayi bituma gukurikirana ibijyanye n’iterambere ry’umuryango bidindira. Uru rugendo rugaragazwa n’abafashijwe n’ikigo AHEZA Healing and Career Centre (AHCC), cyashinzwe na GAERG.

Kayigire Epiphanie ni umubyeyi w’abana bane. Atuye mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera. Ni umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi we n’uwo bashakanye bahuye n’Ihungabana rikomeye ku buryo kugira icyizere cyo kubaho byari byararangiye.

Atanga ubuhamya bw’urugendo rw’ubuzima bwe kugeza ubwo yaje gukira akagaruka mu buzima busanzwe ubu akaba afite imishinga y’iterambere, ariko umugabo we atashoboye gukira akibana n’ubwo burwayi.

Agira ati “Mu rufunzo aho twari twihishe twahahuriye n’ubuzima bukomeye ku buryo byatugizeho ingaruka mbi cyane. Tuvuyemo Inkotanyi zaratuvuye ariko biba iby’ubusa kuko baratuvuye bishoboka. Uw’iwanjye twararokokanye ariko ntiyashoboye gukira ndetse nanjye numvaga bitoroshye ariko nkomeza kwihangana.

Imibereho yacu yari ikomeye kuko twaridufite n’abana. Imana ishobora byose niyo yaduhagazeho. Kugeza magingo aya uw’iwanjye aracyari mu bwigunge ntarakira.

Nyuma iki kigo Aheza kije cyaratwakiriye, kidufasha guhindura ubuzima kuko cyadufashije kwakira ubuzima twarimo. Nahuye n’abandi, maze baratuganiriza baduha icyizere cy’ubuzima. Ibiganiro byaradufashije twongera kugarura ubuzima. Twumvise ko ntacyo tukibaye. Batwigishije korora, ku buryo ubu hari byinshi twikorera biduteza imbere. Umwana ku ishuri ntacyo yabura, ndetse byinshi nkeneye ndabyishakira, ubuzima burakomeje…”

Ayinkamiye Nadine na we ni uwo mu karere ka Bugesera. Avuga ko umubyeyi we (Nyina) yahuye n’ihungabana rikomeye kubera ibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Agira ati “Icyiyongera ku bibazo by’ihungabana, mama yari afite ibikomere byinshi byavuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Agira rero iryo hungabana n’ibikomere byose bimubera umuzigo ukomeye. Njyewe byari byarakize kuko nagiye ku ishuri biramfasha ndakira.

Nyuma mama yaje mu kigo akurikira ibiganiro biramufasha kuko yahuye n’abandi bimukura mu bwigunge. Ubu aguha ibitekerezo by’imishinga twakora ikaduteza imbere. Ubuzima bwaragarutse.”

Ikibazo cy’ihungabana n’icy’uburwayi bwo mu mutwe ni ibibazo bihangayikishije igihugu nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima –RBC. Bagaragaza ko kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu umwe muri batanu aba afite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Uretse kandi ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ibindi bibazo bitera ihungabana birimo ihohotera rikorerwa mu ngo, aho abagore bahohoterwa bangana na 46% na ho abagabo bagera kuri 18%. Byiyongeraho ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane abari hagati y’imyaka 13 na 17, kuko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, DHS 2020, bugaragaza ko abakobwa bagera kuri 11.7% na ho abahungu bagera kuri 5.4%. ikindi kivugwaho kongera ihungabana harimo indwara zikomeye nka SIDA, Kanseri, Umutima na Diyabete byihariye 14,2%.

Mu karere ka Bugesera, imibare iheruka igaragaza ko Umurenge wa Ruhuha ariwo ugaragaramo abantu benshi bakurikiranwa buri kwezi n’ikigo nderabuzima cyo muri uwo murenge, kuko bagera ku 105; Umurenge ufite bake bagera kuri 20, bakurikiranwa buri kwezi.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities