Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO), rishima imyitwarire y’abanyarwanda mu gutegura site zatoreweho Perezida wa Repubulika n’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yabaye hagati ta taliki 14 na 16 Nyakanga, kuko abaturage barushanyijwe mu gutegura aho batoreye.
Ibi byatangajwe na Hon. Mukama Abbas, umuvugizi w’iri huriro ubwo yatanagzazaga raporo yaryo ku migendekere y’amatora kuko bari bafite indorerezi mu gihugu hose.
Hon. Mukama ati “Twari dufite indorerezi mu turere twose tw’Igihugu, ni indorerezi zaturutse mu mitwe ya politiki yose yemewe ikorera mu Rwanda. Indorerezi zashimye uburyo amatora yateguwe, akora mu mucyo no mu bwisanzure kandi Abanyarwnada n’inzego zinyuranye babigizemo uruhare.”
Indorerezi z’iri huriro zari zifite inshingano yo kureba niba Site z’itora ziteguwe neza, kureba niba site zitora zifite ibikoresho bihagije, kureba uko amatora yitabirwa, kureba niba amategeko n’amabwiriza byubahirizwa, kureba ko uburenganzira bw’abaje gutora bwubahirijwe, kureba uko umutekano n’ituze byaranze amatora, kureba ibarura ry’amajwi no kureba uburyo ibyavuye mu matora byakiriwe n’abaturage.
Ubwo Mukama Abbas yari abajijwe ku mitegurire itandukanye ya site z’itora kuko hari izagaragayeho udushya turimo aho abazaga gutora bahabwaga ibyo kurya n’ibyo kunywa birimo icyayi, amandazi, amazi. Bombo n’ibindi ahandi ntihabe ikintu na kimwe, yasubije agira ati “ Twabishimira abanyarwnada kuko biriya byakozw eku bushake bwabo, buri site y’itora yagiye itakwa bitewe n’abayituriye byari nk’amarushanwa ni na yo mpamvu hari abumva ko ari umunsi w’ubukwe.”
Akomeza agira ati “Ibyo by’abateguye amazi n’ibindi byakozwe n’abaturage bitewe n’uko bashakaga kwakira abantu babo bigaragaza urukundo bafitiye igihugu, byakozwe kugira ngo icyo gikorwa kigende neza. Ni ibyo gushima byari kuba ikibazo iyo bikorw ana Leta.”
Mu itangazo ihuriro ryasohoye rivuga ko amatora yagenze neza. “Muri rusange ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politki risanga matora ya Perezida wa Repubulika n’abadepite yabaye taliki ya 15 n’iya 16 Nyakanga 2024 yaragenze neza kandi amategeko n’amabwiriza ayagenga yarubahirijwe. Icyakora ihuriro risanga Komisiyo y’Igihugu y’amatora ikwiye gukomeza gutunganya lisiti y’itora.”
Iri huriro risobanura ko hagaragaye imbogamizi y’uko hari abantu batoye ari uko bashyizwe ku mugereka kandi batari babyemerewe mu gihe bari barahawe umwnaya wo kwiyimura kuri lisiti ngo bazatorere ahabanogeye.
Ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki riteganywa n’ingingo ya 59 y’itegeko nshinga ry’u Rwanda, rihuriyemo imitwe yose ya politiki 11 ikorera mu Rwanda rikaba riyifasha mu kwiyubaka no kungurana ibitekerezo.
Bugirimfura Rashid
