Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Minisitiri w’Intebe yasabwe gukemura ikibazo cy’imyotsi ituruka mu Ruganda Steel-Rwa Industries

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yafashe umwanzuro ku kibazo cy’imyotsi ituruka mu Ruganda Steel-Rwa ibangamiye Abaturage.

Uru ruganda rwubatswe hafi y’abaturage mu Karere ka Rwamagana,  Umurenge wa Mwurire, Akagali ka Bushenyi mu mudugudu wa Byange.

Inteko rusange y’Abadepite  yafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe gukemura ikibazo cy’imyotsi ituruka mu Ruganda Steel-Rwa Industries, isaba ko  cyaba cyakemutse bitarenze imyaka ibiri.

Ni nyuma yo gusuzuma raporo y’Abadepite bagize Komisiyo  y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije, yari yahawe inshingano yo gusuzuma iki kibazo.

Abaturage bandikiye Inteko Ishinga Amategeko bavuga ko urwo ruganda rwabateje ibibazo bikomeye  birimo guhumana kw’amazi bakoresha, uburwayi bwo mu myanya y’ubuhumekero kuribwa amaso n’ibindi.

Iki kibazo cy’abaturage kimaze imyaka 11, gishyikirijwe Inzego zitandukanye nticyakemuka. Akaba ari yo mpamvu  Abadepite bafashe uriya mwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe kugikemura kandi buri mezi 6 akajya agaragariza Umutwe w’Abadepite aho kigeze gikemuka.

Depite Uwanyirigira Gloriose umwe mu batanze ibitekerezo kuri iriya raporo, yagaragaje ko iki kibazo kimaze igihe kirekire kitarakemurwa, kandi kibangamye bityo gikwiye gukemurwa mu byihutirwa.

Ku mpungenge zagaragajwe z’uko igihe ntarengwa cyatanzwe cyo gukemura ikibazo ari kirekire. Iyi  Komisiyo yasobanuye  ko igihe cyagenwe hashingiwe ku birebana no gutegura Ingengo y’Imari yakwifashishwa mu kugikemura bityo hagomba gutangwa igihe gihagije kugira ngo hashakwe ubwo bushobozi.

Visi Perezida w’iyi Komisiyo, Depite Mukabunani Christine yagize ati: “Umwanzuro wahawe Minisitiri w’Intebe ntabwo bivuze ko hashira imyaka ibiri ikibazo kitari cyakemuka, birashoboka ko cyanakemuka mu mezi 3 mu mezi 6.

Ikindi gikwiye kuturema agatima ntitugire impungenge cyane ni uko imyotsi yagabanutse igipimo yariho ntabwo ari cyo iriho uyu  munsi, nubwo hatabura ibihungabanya bikeya”.

Yongeyeho ati: “…turasaba Minisitiri w’Intebe kugira ngo hashyirwemo imbaraga zishoboka kugira ngo ubuzima bw’abaturage buramirwe, ikibazo gikemuke burundu”.

Inzego  zitandukanye zifite aho zihuriye na kiriya kibazo zagiye ziganira  n’iriya Komisiyo  zagaragaje ko gishobora gukemurwa binyuze mu kwimura Uruganda cyangwa abaturage akaba ari bo bimurwa cyangwa se nanone hagashakwa ikoranabuhanga ryatumya imyotsi idakomeza kubangamira abaturage.

Ibyo byose ngo bikaba bisaba gutegura Ingengo y’Imari yabyo n’ubwo hari hatarakorwa iyakoreshwa mu kwimura abaturage, ariko nko ku birebana n’Uruganda hagaragajwe ko   ubutaka rwubatseho, imashini  n’inyubako bifite agaciro ka miliyoni 12 z’amadolari ubwo ni miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2019,  uru ruganda rushongesha ibyuma bigakurwamo ibikoresho birimo imisumari, “fer à béton” n’ibindi rukaba rwarigeze gufungwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA) nyuma yo gusanga rusohora imyuka ihumanya ikirere.

MUNEZERO JEANNE D’ARC

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities