Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) urimo kugira uruhare mu kugerageza gukemura amakimbirane hagati y’Abanyekongo n’Abanyarwanda ku bitero bya M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni muri iki gihe u Burundi buyoboye EAC, mu rwego rwo gusuzuma imiterere y’iki kibazo cya DRC, Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yagize icyo atangaza ubwo yabazwaga uko uburenganzira bwo muntu buhagaze mu gihugu cye.
Ubwo yabazwaga nka Perezida wa EAC niba hari intambwe irimo guterwa mu rwego rwo kurangiza intambara hagati ya M23 na FARDC ndetse no kugarura umwuka mwiza hagati ya DRC n’u Rwanda, Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba ibihugu byo mu karere byarabashije kwicarana no kuganira kuri icyo kibazo ni intambwe y’ingenzi.
Aganira na RFI, yagize ati “Hari ibiganiro byinshi birimo gukorwa kandi bishakisha uko iki kibazo cyakemuka, kandi nasanze n’umuryango mpuzamahanga uhangayikishijwe n’ ibibazo by’umutekano muke byo mu karere. Ntitwashidikanya rero ko biri mu nzira nziza.”
Abajijwe niba ikirego DRC ishinja u Rwanda cyo gushyigikira M23 gifite inshingiro, Perezida Ndayishimiye yasubije ko kugeza magingo aya, nta muntu bashinja gutera uwundi ariko akomeza avuga ko bateganya gukora inama na Perezida wa Angola, Joao Lourenço, bityo bakazasesengura uko ibintu bihagaze ku kibuga cy’intambara.
Ibiganiro by’amahoro hagati ya DRC n’imitwe yitwaje intwaro byasabwe na Perezida Evariste Ndayishimiye, ubu ukuriye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) byasubitswe.
Leta ya Kinshasa ivuga ko itazaganira n’umutwe wa M23 mu gihe udashyize intwaro hasi ukanava mu bice wigaruriye, ibyo uyu mutwe wakomeje kuvuga ko utazabikora.
Ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko Ruto ashaka kugerageza kumvisha mugenzi we Tshisekedi ko akwiye kuganira na M23.
Abakurikiranira ibintu hafi bavuga ko M23 ubu ari wo mutwe uteye impungenge zikomeye Kinshasa kuko umaze kwigarurira igice gifatika mu ntara ya Kivu ya Ruguru kandi usumbirije Goma, umujyi munini mu burasirazuba bwa Congo.
Indi mitwe yitwaje intwaro muri Congo nayo kenshi ivugwa mu bikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi, gusoresha, n’ibindi bibangamiye ituze rya rubanda mu myaka irenga 20 ishize.
Gaston Rwaka

Pierre Archille
November 22, 2022 at 08:00
turetse uburyarya byose byagenda neza!
Turakeneranye ikindi tugire ibitekerezo birenze umupaka!
tubane mu mahoro izi ntambara hari abazishoramo kandi babona inyungu tu!
Larisa
November 22, 2022 at 08:02
nyamara Ndayishimiye yabonye isomo hari amakosa atazemera kuko ikimufitiye akamaro arakizi neza
Anni Claude
November 22, 2022 at 08:04
Toute la REGION A DES TRACAS ALORS SOYONS REALISTES ET QUE CHACUN PREND SA PLACE LE RDC, LE RWANDA, LE BURUNDI ET L’ OUGANDA TOUS AVONS DES PRO LIES A L’ INSECURITE.
De Clerck
November 22, 2022 at 08:11
la politique c’ est une autre chose!in ne se pas no plus qui combat qui et quoi?