Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Ikiganiro kirambuye: Nkunda Perezida Kagame, Umugore wanjye na Pasiteri Mpyisi _Prof. Malonga

Prof Malonga Pacifique, Writer and Independent Journalist (Photo/Panorama)

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa Panorama.rw, Prof Malonga Pacifique yavuze birambuye ku buzima bwe. Aravuga byinshi yanyuzemo kuva atangiye amashuri ye abanza, ari nako akomeza akura mu rujijo abibaza niba ari umunyarwanda.

Ubundi yahoranye amazina ya NYAMISHABA Daniel akaba mwene KARERA Samson, yavukiye ahitwaga mu ‘Nyantango’ ubu ni mu Karere ka Karongi. Ibindi byinshi byisomere mu ruhererekane rw’ibibazo n’ibisubizo bikurikira:

Panorama: Murakoze cyane Porofesa! Twabasuye ngo tuganire kuri byinshi ku rugendo rw’ubuzima mwanyuzemo. Turatangira mutwibwira; Malonga ninde?

Prof. Malonga: Ubivuze neza, ubundi nitwa Professor Malonga. Mfite imyaka mirongo itandatu n’ibiri, ndubatse mfite umugore n’abana batatu, n’abuzukuru babiri; urumva ko ndi igikwerere. Uwakubaza ‘Malonga’ uwo ari we wamubwira ko ari mwarimu, n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye!

Panorama: Iyo abantu bumvise izina ‘Malonga’ bakeka ko waba utari umunyarwanda, ubivugaho iki?

Prof. Malonga: (…Aseka) ni ukutamenya! Ndi umunyarwanda rwose w’umwimerere, ndi umunyantango hariya hakurya y’uruzi rwa Nyabarongo naranayivomye rwose kenshi nayozemo. Kera nitwaga Nyamishaba Daniel ariko duhunze tugeze muri ‘Zaïre’ nsanga ‘authenticité’ ndahinduka niyita ‘Malonga wa Karara’ kugira ngo bivugike nk’ikinyekongo kuko data yitwaga Karera, tugiye i Burundi naho nitwa Pacifique! Ubu nitwa Malonga Pacifique, niyo mazina yanjye abiri azwi neza ku isi hose.

Panorama: Mwize amashuri angahe? Mwayize he? Mufite iyihe mpamyabumenyi?

Prof. Malonga: Ndi Professor mu ndimi cyangwa ‘legal communication’ kuko nize n’amategeko, nkaba maze imyaka irenze mirongo itatu n’itatu nigisha muri za Kaminuza zitandukanye. Natangiriye amashuri mu Rwanda twahunze niga ku Nyundo, secondaires nayize i Burundi, nize Dar-es-Salaam muri Tanzania, niga Norvege no muri Amerika.

Panorama: Mwatunyuriramo muri make ku mirimo mwakoze kugeza ubu?

Prof. Malonga: Eh eee (atangara…) umbajije ikibazo gikomeye, narigishije. Reka ntangirire ku kwigisha!  Nigishije imyaka ine i Burundi, muri Kenya mpigisha indi myaka ibiri icyongereza n’igifaransa ahitwaga Alliance School no muri International School nigishaga Igiswahili; ndetse nigishije muri za Universities (Mologoro) muri Tanzaniya, muri za Embassies na Centre Culturel Francais kugira ngo mbone amafaranga yo kwirwanaho. Tukinjira mu Rwanda, ndi mu barimu ba mbere batangije Département ya Journalisme muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Icyo gihe nanakoraga muri Présidence ya Repubulika ndi Directeur ushinzwe ibintu bya ‘Educational, cultural and social affairs’, nigishije muri INATEK, muri INILAK, na ULK nayitanzemo ibiganiro. Nabaye Director wa ‘Press and communication’ mu Nteko Ishingamategeko nshinzwe n’ibijyanye na ‘Translation’ nyuma ndahava nza gutangiza Département cyangwa Direction y’ikitwaga ‘Droit de l’homme’ aho nari Diregiteri wa Research and Development; nahakoze imyaka ine. Ariko hagati aho nyuma y’uko mvuye muri ‘Ministère des affaires étrangères’ nka Directeur wa Protocole, nagiye gukora muri Nations Unis nari ‘Special Assistant to the Chief of missions’.

Panorama: Mu mirimo mwakoze nihe mwumvise mwanyuzwe cyane ku buryo mwavuga ko n’uwabasaba gusubira kuhakorera mutazuyaza?

Prof. Malonga: (….!) Ubundi rero ahantu hagira icyo bita ‘cangamwoto’ ni ukuvuga challenges. Muri ‘Commission de Droits de l’homme’ nahakoze imyaka ine, byarandyoheye cyane kuko narebaga ngo uburenganzira bw’abantu bugeze ahangaha, nkumva kurwana ku burenganzira bw’umuntu ari ikintu cya mbere kinejeje. Mu Nteko naho hari ikindi kiryoshye, kubona amategeko nasemuye yasinywe yasohotse mu Igazeti ya Leta! Présidence ya Republika ntabwo nahamaze igihe kinini gusa naho harandyoheye, kuko nagumaga nsemura ari nako mpora nibutswa cyane iby’Inkotanyi. Kwigisha rero byo ngira ngo nibyo bindyohera kurusha! Nk’uko nabivuze buri kintu cyose kigira akarusho kacyo, mu bwarimu ikintu kindyohera ntambuka ahantu umuntu akambwira ati ‘Professor how are you?’ ati “waranyigishije” kandi ubona ari umutu w’umu patron! Nkumva biranejeje.

Panorama: Nihe mwakoze cyangwa se ni uwuhe murimo mwakoze ku buryo uwabasaba kongera kuwukora cyangwa kuhakorera mwamufata nk’umwanzi? Kuki?

Prof. Malonga: Njyewe rero buriya ibintu byose nakoraga, nabaga nabyihitiyemo mbishaka ku buryo nta hantu na hamwe nibuka nigeze bampatira cyangwa ngo mpakore bingwiririye. Hose nabaga nasabye akazi ngashaka nkakora ikizamini, n’aho ntishimiraga narahivanaga. Nk’urugero nigisha muri INATEK nigeze nshwana n’umuyobozi anyereka ko nakoze amakosa kandi mwereka ko ntayo nakoze, ndamurega turaburana ndatsinda! Aho sinahavuye neza ariko urumva nanjye yari andenganyije. Hari ahandi, nkora muri MINAFFET umugabo yambwiye nabi sinamusubiza ariko mwereka ko nta somo mwigiraho ryo kuvuga nabi, nawe njya kumurega mu rukiko ndamutsinda, kuko iyo nzi ko ari amakosa nakoze ndemera ngusabe imbabazi ariko undenganya ndakurwanya.

Prof Malonga Pacifique Umwarimu muri Kaminuza, Umwanditsi w’ibitabo akaba n’Umunyamakuru (Ifoto/Panorama)

 

 

 

Panorama: Mu buzima bwawe hari abantu benshi mwabanye. Ni abahe nibura batatu wubaha kurusha abandi? Kubera iki?

Prof. Malonga: Bose ndabubaha ariko byibura batatu mu bo twakoranye, tuziranye reka nere kuvuga Perezida kuko byaba ari ugukabya twese turamukunda! Nabanye n’umugabo witwa Pasitoro RUHAYA, ndamukunda cyane kuko yangiriye neza cyane; yanjyanye ahantu ku ishuri mazeyo icyumweru nziko bagiye kunyirukana kuko nari nakoze amakosa ndagaruka ndamubeshya (nari nkiri umwana), ariko ntiyabimenya arongera anjyana ahandi hatari hamwe yaranadukundaga umuryango aho nabaga kwa marume witwaga Pasitoro Karekezi. Uyu muntu ndamwubaha pe, cyane ariko!

Hari undi mugabo uyu witwa General KABAREBE, ntabwo twari tuziranye cyane. We yari asanzwe anzi nanjye muzi gutyo ariko akanyikundira gusa, ariko rimwe amenya muri ibi byo gukora promotion y’Igiswahili; akumva ngo nagiye ubundi ngo nagarutse kandi nta muntu wandihiye. Rimwe arantumira arambaza ati “ariko ugenda ku itike ukura he?” aranyitegereza turakomeza turaganira musobanurira ko bamfata ‘prise en charge’ cyangwa nkirwanaho kugira ngo gusa numve ko u Rwanda ruhagarariwe aho ari ho hose, arambwira ati “ibi ndabyishingiye” nari ngiye muri Zanzibar aza kundihira itike yo kugenda no kugaruka. Yaranejeje cyane kumva uburyo abikoze nta kure handi tuziranye, mbitekerezaho numva ndamwubashye.

Hari abandi benshi bagiye bangirira neza n’abo nagiriye neza! Kera umugabo witwa RWAKABAMBA Silas, professor uriya, yari dean ahantu Dar- Es-Salam muri faculty ya Engineering, nari umwana w’umusore ; rimwe rero nigeze kumutega ndi ku muhanda ntegereje bus aranganiriza mubwira uburyo nsanzwe nirwanaho ngo mbashe kwiga, nari ntuye kure! Arambwira ati “njyewe ndakugurira igare”, sinzi niba akibyibuka, yanguriye igare ryiza cyane rya siporo! Ubu ni nk’uwakugurira imodoka, ndacyaryibuka cyane rwose.

Panorama: Ukunda kuganira cyane, ndetse unatebya. Ntabashobora kubifata nabi ku buryo byakubyarira ingaruka?

Prof. Malonga: Icya mbere cyo njye ndi inkotanyi, kuva na kera nakubwiye ko nkiri umwana nize kwirwanaho. Abanyamerika bagira icyo bita ‘self-made man’ urumva nanjye kuva nkiri umwana niga gukora no kujyana n’abantu neza ngo ndebe ko bucya, none se ubu uwansagarira namubemberezamo iki? Ubundi nkunda Imana cyane ndanayubaha, nubaha amategeko ni nacyo gituma nyahungiraho, hanyuma nubaha abayobozi ntabwo nzi kubasahindira ariko ushatse kunsagarira mwereka ko yibeshye mu buryo butandukanye, hari inzira nyinshi.

Panorama: Watubwira abandi bantu nibura batatu ukunda, bagaruka kenshi mu buzima bwawe?

Prof. Malonga: Nari natinye kuvuga Perezida (aseka…) ariko ndakubwira impamvu mukunda, Perezida Paul KAGAME ndamukunda cyane, hari ukuntu ajya avuga nkareba n’uburyo ayobora abanyarwanda.. (nabanye nabo, nabaye umuyobozi nanjye ntibyoroha) ndamwemera pe! Undi muntu nkunda ni umugore wanjye, we ushobora kunyihanganira imyaka mirongo itatu tumaranye tubana. Nkunda kandi aba pasitoro babiri:  Umupasitoro w’umusaza witwa MPYISI na Pasitoro Mignonne.

Panorama: Ni ikihe kintu utazibagirwa mu buzima bwawe cyaba ikiza cyangwa ikibi?

Prof. Malonga: Ikintu ntashobora kwibagirwa,  muri mirongo itandatu na gatatu nari umwana muto cyane, niho nari ngitangira ishuri, nari mvuye ku ishuri data Samson Karera turazamukana tugeze mu rugo yicara ku ntebe noneho baravuga ngo inyenzi zateye, ngo inyenzi za Kanyarengwe. Abantu baraza baramutemagura arapfa, icyo kikajya na Jenoside kumva ngo kwica abatutsi (!) ubahora iki? Umuntu muzima atyariza umuhoro kwica undi byo byarambabaje cyane. Icyanshimishije rero, Kanyarengwe uriya bavugaga nari ntaramubona, noneho namubonye i Dar Es Salaam agiye mu Nkotanyi numva ndishimye cyane kuko naranabimubajije turaganira mbona yishimiye kurwanira Igihugu (sinzi niba mwarasomye muri Bibiliya ibya Sawuli wahindutse Paul)! Uyu mugabo rero nawe yaranejeje n’ibindi byinshi, mu buzima bw’umuntu duhura nabyo.

Panorama: Bavuga ko urwego umuntu azurira mu busore/bukumi ababyeyi barumukorera akivuka. Tugereranyirize ibihe byatambutse n’iby’ubu hagati y’abana n’ababyeyi.

Prof. Malonga: Ibintu byarahindutse, icyo nakubwira cyo ababyeyi banjye bo ntabwo nabanye nabo urumva data bari baramwishe abandi tujya mu by’ubuhunzi! Gusa abagiye baturera bagendaga badutoza, bakatubwira bati ‘iki gikore’ kiriya ‘kireke’; bati ‘jya ugenda gutya’.  Cyane batwigisha kubaha, na Bibiliya irabivuga iti “jya wubaha so na nyoko kugira ngo uramire mu gihugu cy’Uwiteka Imana yawe iguha!” Abana b’ubu rero usanga icyo kintu ari cyo Babura ahanini.

Panorama: Mu busore bwawe imishinga wateganyaga waba warayigezeho? Iyo wagezeho wabigenje ute? Niba hari iyo utagezeho byatewe n’iki?

Prof. Malonga: Njya kwiga university nshakaga kwiga medecine numvaga ngomba kuba muganga, ariko nza kubibuzwa n’amanota nakoze test icyo urumva sinakigezeho.

Panorama: Ni iki kiguhuza nyuma yo gukora imirimo yawe isanzwe?

Prof. Malonga: Ubundi najyaga ngira ibintu bitatu: hari ukuntu nkunda akabari kuko ari ahantu abantu bicara tukaganira, nkunda inama za RPF nubwo ziba rimwe na rimwe ndetse ngakunda ‘umugoroba w’ababyeyi’.

Panorama: Ese waba ukora siporo? Ni iyihe? Kuki ariyo wahisemo?

Prof. Malonga: Ooh yes! kera nari umukinnyi w’umupira mwiza, kugera nko ku myaka makumyabiri nakinaga football n’ubu ni uko ari imbaraga nke, ariko tujyanye mu kibuga nagucenga. Iyi myaka mfite ubungubu, ntabwo byoroha mu mukino, siporo nkora ni iyo kugira ngo amaraso agende neza, ubu nkora ‘jogging’ gusa.

Panorama: Niba wumva hari icyo utagezeho kandi aho ugeze bikaba bitagishobotse, ubana nabyo ute?

Prof. Malonga: Ntabyo ntagezeho numva ntageraho, nubwo niyita muzehe ni Ikiswahili cyangiyemo ariko meze neza ndacyafite imbaraga zo gukora icyo nakenera cyose.

Profeseri Pacifique Malonga, Umwalimu, Umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’ibitabo (Ifoto/Panorama)

Panorama: Mu buzima busanzwe ni ibihe biribwa ukunda, wumva bitabura ku ifunguro ryawe?

Prof. Malonga: Ngo ‘Icyangira umuntu gitera agahinda!’ ubu njya kwa muganga bakambwira ngo reka ibi n’ibi, ibyo nakundaga byose barabimbuza nsigaye nirira ibyo mbonye.

Panorama: Ni ikihe kinyobwa waba ukunda kurusha ibindi ku buryo iyo ugisomyeho wumva ku mutima hanezerewe?

Prof. Malonga: Ntacyo! Mbere najyaga nikundira ka ‘bière’ atari uko nyikunda, gusa ari ukugira ngo niyumvire aho abantu basabana. Za Fanta sinigeze nzikunda cyane, amata nayo nyakunda kuko nzi ngo arimo intungamubiri… ubundi nkubwire “ibiryo burya ngo biryoha bitewe n’inzara ufite! Naho nkubwiye ngo nkunda iki kinyobwa naba nkubeshye, byaterwa n’inyota.

Panorama: Nka mwarimu muri kaminuza ndetse ukaba umunyamakuru, ubona ute itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse n’abarikoramo (Abanyamakuru)?

Prof. Malonga: Itangazamakuru ry’u Rwanda rifite ikibazo, I am telling you! Gusa nashimye ishyirahamwe rya ARJ (Association Rwandaise des Journalistes), ni abanyamakuru bishyize hamwe. Ubu ikibazo gihari ni ‘social media’ zizamura fake news, ikindi ni abanyamakuru ubona bagifite ubwoba bwo gusesengura inkuru hakaba na za giti ziteye ubwoba. Abanyamakuru usanga bagikeneye kurwanira ishyaka ryabo, bagacukumbura inkuru bakazitangaza neza atari iza byacitse, ariko banacritica ibitagenda neza rwose ni byo bizubaka. Itangazamakuru naribayemo, narikozemo, ni umwuga twita ‘liberal art’, journalism ni power ikomeye cyane. Hakenewe rero ubushobozi bwo guhugura abana b’abanyamakuru ariko banabatinyura, bakamenya no kuba bazira akazi kabo uko bakiyemeje ariko batangaza ukuri.

Panorama: Ni iki ukora ubu cyangwa uteganya gukora kizaguherekeza mu rugendo usigaje rw’ubuzima?

Prof. Malonga: Ni ibintu bitatu: Ndashaka umuntu uwo ari we wese wampa umwanya waba uwo kwandika, kwigisha se, ariko byibura Igiswahili kigatezwa imbere. Byarizwe, byaremejwe ko ururimi rwa Swahili rukwiye kuba Nyafurika; ariko ikibabaje ni uko bihera mu nyandiko! Ikindi,  uru Rwanda aho rugeze abana b’Abanyarwanda ni abagomba gukora kugira ngo ruzabe koko Paradizo. Hanyuma nk’abaswahili “Jamani jamani jamani, tugifunze Kiswahili kwa manufaa yetu sisi!”

Panorama: Kuri wowe Umunyarwanda ni iki? Ni nde? Atandukanira he n’abandi?

Prof. Malonga: Umunyarwanda atandukanye n’abandi bantu kabisa! Naragenze nakubwiye, nahuye n’ab’ahandi, Umunyarwanda ni umuntu ukomeye ndakubwiza ukuri. Usanga Abanyarwanda bagira ishyaka, iyo bavuze ngo ikintu baragikora; kirakorwa kandi neza. Umunyarwanda ukwiye kuba uw’iki Gihugu rero, ni uwari we wese utuye kdi utekereza neza, avuga neza Ikinyarwanda aho yaba ari hose akumva atewe ishema no kwitwa ‘Umunyarwanda’!  Kandi dufite ibintu byatugiyemo kera dukwiye kwivanamo, ukuriye urwara ukamubwira uti “iki ntigikwiye” ibintu by’ubutikutiku bigashira. Hakabaho umuco mwiza w’ubupfura no gutabarana, Abanyarwanda kera bagiraga umuco wo gutabarana ubu bigenda bigabanuka biteye ubwoba.

Umunyarwanda rero ni umugabo, umugore cyangwa umwana uba muri ibi birometero tuvuga (26.338 km2) n’uba hanze yarwo (U Rwanda) ariko akavuga Ikinyarwanda neza kandi acyishimiye, akagira n’umuco nyarwanda ndetse n’uw’ubutwari avugisha ukuri kandi ntiyunamirize cyane ngo ahakirizwe gusa ahubwo akubaha!

Panorama: Murakoze cyane kuri uyu mwanya mwaduhaye, kandi tubifurije gukomeza kugira ibihe byiza!

Prof. Malonga: Urakoze! Nawe Uwiteka akumwenyurire, n’Abanyarwanda bose n’Abanyafurika muri rusange n’abantu bose, mwese mwese mugire ibihe byiza!

Rwanyange Rene Anthere na Umubyeyi Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities