Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ikigo Izere Mubyeyi gifasha abana bafite ubumuga kirasaba Leta ubufasha

Kurera abana bafite ubumuga bisaba umuhamagaro, ubwitange ariko kandi bigasaba igihembo kitari gito ku bafite ibigo byita kuri abo bana, bagomba guha abarezi. Aba bana bakeneye uburezi bwihariye, kuko nibura umwarimu umwe aba agomba gukurikirana nibura abana batatu.

Izere Mubyeyi gikurikirana ubuzima n’uburere n’uburezi bw’abana bafite ubumuga bunyuranye, gikorera mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Karama mu mudugudu wa Bitare, barasaba leta ko yajya ibahembera abarimu bigisha abo bana, kuko bishimira uburyo babitaho.

Ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko bwifuza kwagura inyubako no kwakira abana benshi bafite ubumuga ariko birushijeho Leta y’u Rwanda ibigezemo uruhare nk’uko isanzwe ibikora, byafasha abana bafite ubumuga butandukanye kubona uburezi n’uburere bihabwa abandi bana n’ubwo abangaba bafite umwihariko.

Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bagaragaje ko bashoboye aho berekanye impano zitandukanye bifitemo zirimo ubugeni n’ubukorikori bwazabafasa no mu gihe kiri imbere ndetse bakanagirira imiryango yabo akamaro.

Irafasha Patience ahagarariye abandi mu rwego rw’igihugu, ni umunyeshuri wo mu kigo cya Izere Mubyeyi; avuga ko kibafitiye akamaro kanini mu kubigisha, kubitaho ndetse no mu kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “Ntabwo nabona aho nahera mbivuga, kuko iki kigo cyatubereye umubyeyi. Batwigishije kwiyitaho tutari tubishoboye, nkaba ndasaba ko Leta yajya ihemba abarimu bacu kuko baratwitangira cyane.”

Akomeza avuga ko kuba yaragize amahirwe yo kwigishwa, na we atazabipfusha ubusa kandi anasaba ababyeyi bagikingirana abana bafite ubumuga kubireka kuko nabo bashoboye kandi ibyo bigishwa bizababeshaho mu gihe ababyeyi babo batagishoboye.

Uwase Noella ni umwarimu mu kigo Izere Mubyeyi, yita kandi anigisha abana bafite ubumuga bwo mutwe. Agaragaza ko kumenya impano y’umwana bisaba kubitwara gahoro, kuko aba atari buhite abikwereka ako kanya, ariko kandi ari umurimo utoroshye gukora.

Yagize ati “Umwana ufite ubumuga bwo mutwe agera ku ishuri ubona ameze nk’aho yari afunze bitewe no guhezwa kutagera aho abandi bana bari. Icyo nicyo kibazo cya mbere tubanza guhangana na cyo, kugira ngo umwana abanze abohoke yiyumve mu bandi ubundi tugatangira kumufasha gahorogahoro no kumwigisha.”

Yakomeje avuga ko icy’ingenzi bakora ku buzima bw’abo bana ari ukubaha umunezero bakumva ko ari bantu, ubundi bakabaha uburezi bw’ibanze kandi bufite umwihariko ku bantu bafite ubumuga.

Uyu mwarimu avuga ko ikibazo gikomeye ari uko hari igihe biba ngombwa ko abana 3 bafite ubumuga bagomba kuba bafite umwarimu wabo umwe, mu gihe ubwo bushobozi bw’abarimu n’inyubako byabugenewe bitaraboneka.

Mukashyaka Agnes ni umuyobozi w’ikigo Izere mubyeyi. Avuga ko iki kigo cyatangiye cyakira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe mu 2006 ariko uyu munsi harimo n’abandi badafite ubumuga, bakaba bifuza ko bose bakwigana kuko bibafasha no kuzamukira hamwe.

Ati “Iyo umubyeyi urerera aha adafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga ibihumbi cumi na bitanu byateganyijwe, ntago abana tubirukana, kuko banafatira ifunguro mu kigo. Ababyeyi baraza bagakora imirimo y’amaboko yo guhinga n’indi itandukanye, tukayibaramo umubyizi mu mafaranga. Ufite icyangombwa ko ari umukene we yahawe n’akagari, ntacyo tumwishyuza; gusa nanone biraturemereye kuko abarimu ntibabona umushahara uhagije. Ni kimwe mu mbogamizi dufite.”   

Ushinzwe abafite ubumuga n’uburezi muri Komisiyo y’uburengenzira bwa muntu yavuze ko Leta y’u Rwanda ibicishije muri Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa bazarebera hamwe mu buryo bwagutse, bagakemura ikibazo cy’inyubako muri Izere Mubyeyi ku buryo bizafasha umwana ufite ubumuga bwo mutwe kwiga neza.

Izere Mubyeyi yashinzwe ahanini ku gitekerezo cy’ababyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye, ariko ntibibuza iki kigo guteza imbere uburezi budaheza kugira ngo abana b’abanyarwanda bafite ubumuga bakomeze kubana na bagenzi babo. Kirimo abanyeshuri 82 aho 50 muri bo bafite ubumuga barimo abato 30 n’abakuru 15.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange Umwanditsi w’Ibitabo akana n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda “Hategekimana Richard” agiye ku murika igitabo kivuga ku matora mu Rwanda, kuva mbere...

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye, igaragaza ko izi mpinduka ari izigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha...

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 20 abandi barenga 30 bagakomereka. Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri, tariki 11...

Amakuru

Panorama Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje amatora mu nzego ziwugize, ubu akaba ageze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aturutse ku mudugudu. Aya matora atandukanye...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities