Binyuze mu muryango Purpose Rwanda, Ikigo nyarwanda Ralex Logistics, cyunganira abacuruzi muri Gasutamo mu kwinjiza ibicuruzwa no kubyohereza hanze hifafashishijwe inzira zo ku butaka, mu mazi no mu kirere, cyasangije ubunani abiyambuye uburaya n’ibiyobyabwenge, babaha amafaranga ibihumbi 500.
Ku wa 2 Mutarama 2022, ubwo bahuraga na bamwe mu bafatanyabikorwa ba Purpose Rwanda, Umuryango utegamiye kuri Leta ukurikirana abiyemeje gutera intambwe bakava mu buraya ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge, Umuyobozi wa Ralex Logistics Bwana Rusagara Alexis yavuze ko yifatanyije na Purpose Rwanda mu rugamba rwo kuvana mu mwijima abagizwe imbata n’ibiyobyabwenge ndetse n’uburaya kandi atazacogora kugaragaza imbaraga mu gushyigikira icyiza cyagirira neza Umunyarwanda.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru imitari.rw, Rusagara yakomeje asaba abagize Umuryango Purpose Rwanda kudacogora kandi ko abanyarwanda babona ibyiza ubagezaho. Agira ati “mu bikorwa bibyara inyungu bya Ralex logistics hari inkunga yisumbuye ku yatanzwe izajya igenerwa abagenerwabikorwa ba Purpose Rwanda. Mu bikorwa cyangwa inama ziga ku kuzahura aba banyarwanda babaswe n’ibiyobyabwenge ndetse n’uburaya, Ralex Logistics izajye itumirwa, maze nayo itange inama n’ibitekerezo byubaka.”
Umuyobozi mukuru wa Purpose Rwanda, Bwana Anyama Charles, yashimye cyane byimazeyo Ikigo Ralex Logistics, avuga ko iyi nkunga izagera ku bagenerwabikorwa vuba cyane kandi izabafasha kwiteza imbere. Agira ati “bamwe bamaze kuva mu buraya, uburara n’ubwomanzi ahubwo hasigaye igika cyo kugaragaza icyo buri umwe ashoboye, maze akiteza imbere abifashijwemo na Ralex Logistics.”

Agaba Ark Bruno, ushinzwe Ubukangurambaga no guhuza ibikorwa bya Purpose Rwanda ashimira Abanyarwanda babona ko bikwiye ko ababaswe n’ibiyobyabwenge bakwiye kuzahurwa, avuga ko Imana yahagurukije Ralex Logistics izahagurutsa n’abandi maze u Rwanda mu myaka iri imbere ikiyobyabwenge icyo ari cyo cyose kikazaba amateka.
Umugenerwabikorwa wahoze mu buraya, tutagaragaje amazina ye, yavuze ko aho Purpose Rwanda yabakuye ari habi cyane badateze kuzasubirayo. Ati “icyo tureba ni ukwiteza imbere. Mu buraya nahakuye virusi itera SIDA, twarigishijwe, duhindura imyitwarire; ubu nanjye nkora ubukangurambaga mu itsinda mbarizwamo, nkaba maze guhindura benshi.”
Umugabo witwaga Kanyoni, tutahinduriye izina kubera ko ubuhamya bwe bumaze kwamamara wahoze wakoreshaga ibiyobyabwenge, akiba, akaniga abantu ndetse akarwanya n’inzego z’Umutekano yavuze ko nta cyiza nko kwakira agakiza no kumenya Imana kandi ukagerageza kwigisha abandi kuva mu byaha ndetse no kujijuka. Ati “Nitwaga Kanyoni ariko kuko uwari Sawuli yabaye Pawulo ubu nitwa SIMPUNGA Jean Bosco. Nzakora uko nshoboye nanjye nzane abandi bameze nk’uko nari meze, maze dufatanye gukorera Ijuru ndetse n’u Rwanda.”
Uretse inkunga yahawe abagenerwabikorwa ba Purpose Rwanda, Ralex Logistics yashimye abakiliya bayo b’imena barimo Tom Transfers, na yo izwi cyane mu kugurisha no gukodesha imodoka zigezweho ndetse n’inzu zo kuraramo igihe gito n’ikirambye.
Ralex Logistics ni ikigo gifasha abacuruzi mu bya Gasutamo haba ku binyura mu butaka, mu mazi no mu kirere ariko kibaba kinafite ububiko bw’ibicuruzwa. Gikora amasaha 24/24, gifite imodoka zitwara imizigo, giherutse no kugura imodoka ipakira izindi.
Purpose Rwanda ni umuryango udaharanira inyungu ufite intego yo kuvana abanyarwanda babaswe n’ibiyobyabwenge, uburaya n’ubwomanzi ukabahuriza hamwe ukabaha icyerekezo cyiza binyuze mu matsinda no mu gusenga Imana.
Panorama

slot casino
April 11, 2025 at 20:34
On this platform, you can discover lots of casino slots from top providers.
Players can experience retro-style games as well as feature-packed games with stunning graphics and interactive gameplay.
If you’re just starting out or an experienced player, there’s a game that fits your style.
money casino
The games are available anytime and designed for PCs and mobile devices alike.
You don’t need to install anything, so you can start playing instantly.
The interface is intuitive, making it simple to find your favorite slot.
Sign up today, and enjoy the thrill of casino games!