Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Ikipe zigiye guhagarira u Rwanda zishobora kwitwara neza

Ikipe zihagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga zikunze kutagera kure, cyane cyane APR FC, bikitirirwa ahaniniabakinnyi b’abanyarwanda baba bakina muri izo kipe. Izifite abanyamahanga nazo ariko, ntizagiye zirenga umutaru.

Ikipe zigiye guhagarira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ari zo APR FC, izahagararira u Rwanda mu mikino y’ikipe zabaye iza mbere mu bihugu byazo (Orange champions league), na Rayon Sport yo izahagararira u Rwanda mu mikino yo guhatanira igikombe cya Confederations.

APR FC yongeye kwinjiza abanyamahanga mu bakinnyi bayo

Nyuma y’imyaka 11 ikipe y’ingabo z’igihugu ikinisha abakinnyi bakomoka mu Rwanda gusa, ubu noneho yongeye kwinjiza abanyamahanga mu bakinnyi bayo.abakunzi bayo bakomeje gusaba ko iyi kipe yareka gukinisha abanyarwanda gusa ikongera mo abanyamahanga, ariko ubuyobozi bwayo bukomeza kunangira.

Impamvu ahanini batangaga ni uko bashakaga gutanga amahirwe ku bana b’abanyarwanda, ngo berekane ibyo bashoboye mu guconga ruhago.

Iri kumwe n’abakinnyi b’abanyarwanda, iyi kipe ya APR FC yakoze amateka yo gukina imikino 50 idatsinzwe, inatwara ibikombe bine bya shampiyona. Ibyo nabyo byatumaga ikipe ikomeza kubona ko gukinisha abanyamahanga nta kinini byungura, kuko n’ubundi baratsindaga bagatwara ibikombe, ikipe zibakinisha.

Abanyamahanga baragarutse

Muri ibi bihe rero, APR FC yatangiye kwinjiza abakinnyi bavuye mu bihugu bitandukanye, kugira ngo bayifashe mu irushanwa ry’ikipe zabaye iza mbere iwazo.

Muri abo banyamahanga uwabanjirije abanda ni Tadeo Lwanga wari umaze igihe nta kipe afite, kuva yarekurwa na Simba SC mu mezi ashize, akomoka mu gihugu cya Uganda; Pavel Nzira umunyezamu ukomoka mu gihugu cya Congo Brazzaville yakinaga mu ikipe ya AS Otoho yo muri icyo gihugu akaba n’umuzamu w’ikipe y’igihugu (Diables Rouges).

Hari kandi na Ngweni Ndassi Kadiang yari asanzwe akinira ikipe ya Rivers United yo muri Nijeriya; si abo gusa APR FC yamaze gusinyisha, kuko nk’uko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda, ni Joseph Apam Assongue wigeze no kuvugwa mu ikipe ya Rayon Sport yifuzaga kumusimbuza Willy Essomba Onana, uherutse kwerekeza mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzaniya.

Byitezwe ko ikipe ya APR FC ishobora kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga, kuko nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakunzii bayo ngo icyaburaga barakibonye.

Mariya Ana ufana iyo kipe wo mu karere ka Kamonyi, avuga ko yakomeje gusenga ngo ubuyobozi bumwumve azagire atya yongere abanyamahanga bambaye umwenda wa APR FC.

Aragira ati “mukeba yadutanze mu matsinda núbwo atemera ko urwego yageze ho twe twarurenze. Ariko yayagiye mo muri Confederations. Reka nze mwemeze ngera kure cyane muri champions league”.

Rayon Spurts ntiragaragaza abakinnyi bose yaguze

Uretse abakinnyi bakinaga mu ikipe zo mu Rwanda nka Ally Serumogo wakiniriga Kiyovu Sport; Nsabimana Aimable na we wakinaga muri iyo kipe; na Akim Bugingo wakinaga muri Gasogi United, umunyamahanga umaze gutangazwa ko yerekeje muri Rayon Sport ni umunya Uganda wúmunyezamu Tamale.

N’ubwo izi kipe zombie zizwi ho kwiharira ibikombe bikinirwa mu Rwanda, iyozigeze mu mikino mpuzamahanga zikunze kutitwara kimwe.

Abakunzi bazo bategerazagije igishyika uko zizitwara muri ayo marushanwa, ari na ko bategereje kumenya izo bazakina ku ikubitiro rya mbere.

Bimenyimana Jérémie

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities