Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Ikiraro cya Rwabusoro cyatangiye kubakwa

Imirimo yo kubaka ikiraro cya Rwabusoro gihuza Akarere ka Nyanza n'aka Bugesera irarimbanije. (Photo/Umuseke)

Ikiraro cya Rwabusoro cyambuka umugezi w’Akanyaru gihuza Akarere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo n’aka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba cyatangiye kubakwa, nyuma y’uko giciwe n’ikamyo.

Ikiraro cya Rwabusoro cyari cyaracitse tariki ya 15 Ukwakira 2014 nyuma yo gucibwaho n’ikamyo iremereye. Leta yiyemeje ko izavugurura iki kiraro hakubakwa ikiraro gikomeye kigendanye n’umuhanda wa kaburimbo uzubakwa uturutse i Kibungo mu karere ka Ngoma, ushamikiye ku muhanda munini Kayonza-Rusumo, ukazahurira ku Kabusoro n’umuhanda munini Kigali-Akanyaru.

Nk’uko tubikesha umuseke.com, abaturage bo mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza baravuga ko ikorwa rya kiriya kiraro bigiye kongera ubuhahirane hagati yabo n’abo hakurya mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera. Uturere twombi kandi ngo tukongera guhahirana muri rusange.

Abaturage batuye hafi yacyo babwiye Umuseke ko iki kiraro kikimara gusenyuka byazambije ubuhahirane bagahomba byinshi, ubu bishimiye ko hari kubakwa ikiraro gikomeye mu buryo burambye kandi biteze impinduka nicyuzura.

Habimana Daniel avuga ko ubuhahirane bwari busigaye bukorwa n’amagare gusa kuko hari agahanda gato katanyurwaho n’imodoka.

Habimana ati “Narahahombeye cyane kuko ndangura ibitunguru, ikiraro nicyuzura nzajya mpakiza imodoka nyivane Nyanza na Ruhango mbijyane kubigurisha za Ruhuha na za Kamabuye cyangwa na Nyamata mu Bugesera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme atangaza ko bitarenze mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka imirimo yo kubaka ikiraro cya Rwabusoro izaba irangiye.

Agira ati “Ubuhahirane bwari bwarahagaze bikadindiza iterambere ariko twizeye impinduka ikiraro nicyuzura.”

Iki kiraro kicyuzuzura gitwaye amafaranga y’u Rwanda angina na Miriyari ebyiri na miriyoni 530, hakurikireho imirimo yo kubaka umuhanda wa Kaburimbo uhuza Nyanza, Bugesera na Ngoma uzajyana no kubaka ikiraro cya Gashora cyambukiranya uruzi rw’Akagera gihuza Akarere ka Bugesera n’aka Ngoma. uyu muhanda uri muri gahunda ya Guverinoma 2010-2017.

Panorama

Ikiraro cya Rwabusoro cyaciwe n'ikamyo cyari cyahagaritse ubuhahirane busesuye hagati y'Akarere ka Nyanza n'aka Bugesera. (Photo/Courtesy)

Ikiraro cya Rwabusoro cyaciwe n’ikamyo cyari cyahagaritse ubuhahirane busesuye hagati y’Akarere ka Nyanza n’aka Bugesera. (Photo/Courtesy)

Inzira yashyiriweho abanyamaguru n'abakoresha amagare ikiraro kimaze gucika. (Photo/Courtesy)

Inzira yashyiriweho abanyamaguru n’abakoresha amagare ikiraro kimaze gucika. (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities